skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yatangiye gutera ibihombo ikipe ya Juventus

Yanditswe: Saturday 06, Oct 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo uri kuvugwa cyane mu bitangazamakuru kubera ibyaha ashinjwa n’umugore w’umunyamerika witwa Kathryn Mayorga ko yamufashe ku ngufu mu mwaka wa 2009,yatangiye guteza igihombo Juventus kuko imigabane yayo ku isoko yamanutseho 10 ku ijana nyuma y’aya makuru mabi yavuzwe ku mukinnyi wayo.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu nibwo byatangajwe ko imigabane y’ikipe ya Juventus yamanutseho 10 ku ijana ku isoko, kubera ibi byaha Ronaldo ashinjwa byatumye benshi bamwamagana cyane ko yari umukunnyi ukunzwe.

Nubwo bimeze bityo,ikipe ya Juventus yasohoye itangazo rishyigikira uyu mugabo ku munsi w’ejo rivuga ko mu gihe gito bamaranye yagaragaje ubunyamwuga ndetse nta numwe umushidikanyaho.

Umutoza wa Juventus yavuze ko nyuma yo gusiba umukino wa Young Boys muri UEFA Champions League kubera ikarita yahawe kuri Valencia,Ronaldo agomba kubanza mu kibuga mu mukino iyi kipe irasura Udinese muri Serie A.

Polisi ya Las Vegas yatangaje ko igiye kongera gutangira iperereza kuri ibi byaha Ronaldo ashinjwa byo gufata ku ngufu uyu mugore Kathryn Mayorga.

Mayorga yavuze ko Cristiano yamufatiye ku ngufu mu bwiherero bwo muri hoteli ya Palms bari basohokeyemo muri Kamena 2009 ndetse nyuma akaza kumuha amafaranga yo kugira ngo abigire ibanga,ariko byamunaniye kuko yagerageje kwiyahura kenshi kubera aya amahano yakorewe.

Abaterankunga bakomeye bakorana na Cristiano Ronaldo barimo Nike na EA Sports batangaje ko bahangayikishijwe n’ibi byaha uyu mukinnyi ashinjwa ndetse bashobora guhagarika imikoranire naramuka ahamwe nabyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa