skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yateye ivi asaba umukunzi we Georgina Rodriguez kumubera umugore

Yanditswe: Thursday 15, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Icyamamare mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo wari uzwiho gushurashura cyane,yamaze gufata umwanzuro wa kigabo asaba umukunzi we Georgina Rodriguez bari bamaze imyaka irenga 2 ko yamubera umugore.

Sponsored Ad

Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus yakundanye n’abakobwa benshi ariko birangiye yemeye gushyingiranwa na Georgina Rodriguez wamubyariye umwana w’umukobwa mu mwaka ushize.

Ikinyamakuru gikomeye muri Portugal cyitwa Correio da Manha cyavuze ko Ronaldo yamaze gutera ivi imbere Georgina amusaba ko bashyingiranwa nawe arabimwemerera ndetse kuri ubu bari kwitegura ubukwe.

Georgina Rodriguez ari gushaka ikanzu nziza cyane mu bahanga mu gukora imyenda ku buryo we na Cristiano Ronaldo bazaba bakeye mu mpeshyi itaha mu bukwe bwabo.

Georgina na Ronaldo babana nk’umugabo n’umugore mu Butaliyani we n’umuryango w’iki cyamamare muri ruhago.

Nkuko Correio da Manha yabitangaje,abantu b’inshuti za hafi za Cristiano Ronaldo nibo bemeje ko yamaze kwambika impeta Geo ndetse ubukwe bwabo buzaba mu mpeshyi itaha.

Cristiano Ronaldo yahuye na Georgina Rodriguez muri Kamena 2016 ndetse mu gikombe cy’isi uyu mukobwa yagaragaye yambaye impeta nziza ya Diamond igura akayabo k’ibihumbi 615 by’amapawundi.

Ronaldo na Georgina bagaragaye mu Bwongereza mu ntangiriro z’iki cyumweru basohokeye kuri stade ya tennis izwi cyane ya O2 ndetse na restaurant ikomeye ya Zela ibamo imivinyo zihenze cyane ku isi.
Mu minsi ishize nibwo nyina wa Cristiano Ronaldo Dolores Aveiro yatangaje ko Georgina ari umukazana we w’ahazaza kubera ko atuje ndetse yubaha none Cristiano Ronaldo yabihaye umugisha.




Ronaldo na Georgina bagaragaye bambaye impeta zisa

Ibitekerezo

  • nimugende mufite umugisha ko nange ndawubifurije muraberanye .

    Nibyo koko RONALDO yaryamanye n’abakobwa benshi.Gusa ntabwo Abazungu benshi bajye "Gusezerana imbere ya Padiri cyangwa Pastor.Tujye tumenya ko biriya byo "Gusezerana" mu nsengero atari ngombwa.Icyo imana idusaba gusa ni "Igikumwe".Nukuvuga kwiyandikisha nk’umugore n’umugabo.Mwibuke ko Maliya na Yozefu bagiye "kwiyandikisha" I Bethlehem nkuko tubisoma muli Luka 2:5.Gusezerana imbere ya Padiri cyangwa Pastor,ntitukavuge ngo ni "imbere y’imana".Bible ivuga ko Imana itaba mu nsengero z’abantu (Ibyakozwe 17:24).Abantu bonyine Imana yasezeranyije,ni Adamu na Eva gusa.Kandi ntabwo yabasezeranyije mu Rusengero.Muli ISRAEL ya kera,nta hantu tubona Abakristu bagiye gusezerana mu rusengero.Ndetse na Maliya na Yozefu ntabwo bagiyeyo.Ikibabaje cyane nuko abanyamadini bakoresha iyi mihango bishakira ifaranga.
    Barihisha ubukwe,abapfuye,ndetse basigaye barihisha na toilets zabo.Aya ni amahano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa