skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yateye umutoma ukomeye umukunzi we ku isabukuru ye y’amavuko

Yanditswe: Monday 28, Jan 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo wa Juventus yongeye kugaragariza amarangamutima akomeye umukunzi we Georgina Rodriguez ku mbuga nkoranyambaga ku munsi w’ejo ubwo yuzuzaga imyaka 25.

Sponsored Ad

Kabuhariwe mu gutsinda ibitego,Cristiano Ronaldo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zikunzwe na benshi, yabwiye umukunzi we Georgina Rodriguez ko ariwe mugore mwiza cyane Imana yamushyize imbere.

Yagize ati “Congratulations ku mugore mwiza kurusha abandi bose Imana yashyize mu nzira yanjye.”

Cristiano Ronaldo w’imyaka 33 amaze imyaka irenga 2 akundana n’uyu mukobwa w’umunyamideli ukomoka muri Espagne bahuriye mu iduka rya Gucci riherereye mu mujyi wa Madrid.

Uyu mukunzi wa Cristiano Ronaldo yavukiye mu mujyi wa Buenos Aires muri Argentina mu mwaka wa 1994 ndetse ni naho yizihirije iyi sabukuru y’imyaka 25.

Ronaldo yaraye atsinze igitego kuri penaliti mu bitego 2-0 Juventus yaraye itsinze ikipe ya Lazio muri La Liga.

Ronaldo yashimiye Georgina Rodriguez kubera ukuntu yamubaye inyuma mu birego byo gufata ku ngufu umunyamerikakazi witwa Mayorga.



Ronaldo yavuze ko umukunzi we ariwe mugore mwiza Imana yamuhaye mubo bahuye bose

Ibitekerezo

  • Ikibabaje nuko mu mategeko atari umugore we.Nkuko Ronaldo yabigenje ku bakobwa benshi,uyu nawe ni umukobwa bishimisha muli sex gusa kandi Imana ibitubuza.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa