skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yatowe nk’umukinnyi w’umwaka muri Serie A ku nshuro ye ya mbere

Yanditswe: Sunday 19, May 2019

Sponsored Ad

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo yatowe nk’umukinnyi witwaye neza muri shampiyona ya Serie A,kurusha abandi bose bari bahanganye mu mwaka we wa mbere ayigezemo nyuma yo kuva muri Real Madrid ayikozemo amateka atazibagirana.

Sponsored Ad

Nyuma yo gutsindira Juventus ibitego 21 mu mikino 30 yayikiniye ndetse agatanga imipira 8 yavuyemo ibitego,Cristiano Ronaldo yatowe nk’umukinnyi wahize abandi muri shampiyona ya Serie A muri uyu mwaka w’imikino.

Cristiano Ronaldo waguzwe iliyoni zisaga 100 z’amapawundi na Juventus imukuye muri Real Madrid,yagaragaje ko ari umukinnyi w’igitangaza ayifasha gutsinda amakipe y’abakeba ndetse yegukana igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 8 yikurikiranya.

Nubwo Ronaldo atabashije guhesha Juventus igikombe yifuza cyane cya UEFA Champions League,yarigaragaje cyane muri uyu mwaka we wa mbere,bituma abaturage b’I Turin bizihirwa cyane.

Ronaldo niwe mukinnyi rukumbi mu mateka y’isi wabaye umukinnyi w’umwaka mu Bwongereza,muri Espagne no mu Butaliyani.

Ronaldo yatumye benshi mu bakunzi ba ruhago bagira amarangamutima menshi,ubwo yasezeraga ku mutoza bari bamaranye umwana umwe Massimiliano Allegri wamaze kwirukanwa n’ubuyobozi bwa Juventus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa