skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ibyo yavuze ku bijyanye n’ubukwe bwe n’umukunzi we Georgina Rodriguez

Yanditswe: Wednesday 12, Dec 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani,yatunguye benshi mu bakunzi be kubera ko yavuze ko nta gahunda yo gukora ubukwe n’umukunzi we Georgina Rodriguez afite muri iyi minsi.

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo yahakanye amakuru yavuzwe n’ibinyamakuru byose byo ku isi ko agiye gukora ubukwe na Georgina Rodriguez ndetse bemeza ko bazasezeranira mu rusengero rwitwa Gran Madre mu mujyi wa Turin nyuma yo kubafotora barusuye mu kwezi gushize.

Mu kwezi gushize, byavuzwe ko Cristiano Ronaldo yasabye uyu mukunzi we Georgina Rodriguez bari mu mujyi wa London mu Bwongereza ko yazamubera umugore nawe arabimwemerera ndetse bagiye gukora ubukwe.

Ronaldo yabwiye Gazetta dello Sport ko nta gahunda y’ubukwe afite muri iyi minsi ndetse abavuze ko yagiye gushaka urusengero rwo gukoreramo ubukwe bibeshye kuko buri cyumweru ajya gusenga kandi ahinduranya insngero buri cyumweru.

Yagize ati “Ndi umugatolika,buri cyumweru njya gusenga ngashimira Imana ibyo yangejejeho.Ntacyo nsaba Imana kuko mfite buri kimwe.nyishimira ko irinda umuryango wanjye n’inshuti zanjye.

Mpindura insengero buri cyumweru kuko I turin haba nyinshi,niyo mpamvu umufotozi yambonye muri Gran Madre,agatekereza ko ngiye gukora ubukwe.Birashoboka ko byazaba mu gihe kizaza ariko ubu nta gahunda y’ubukwe mfite.”

Ronaldo na Georgina batangiye gukundana muri 2016 ndetse bakunze kuba bari kumwe kenshi kuko babana nk’umugabo n’umugore mu mujyi wa Turin ndetse bafitanye umwana w’umukobwa witwa Alana Martina babyaye mu Ugushyingo umwaka ushize.



Cristiano Ronaldo yavuze ko nta gahunda afite yo gukora ubukwe na Georgina Rodriguez

Ibitekerezo

  • Ronaldo ahora ahinduranya abakobwa.Niba koko Ronaldo ajya mu Misa,akwiye gusoma Bible neza akareba ibyo Imana ivuga ku bantu basenga.Urugero,muli Yohana 9:31,imana ivuga ko "itumva abanyabyaha".Nukuvuga abanga kwihana.Uyu mugore ubana na Ronaldo,ntabwo basezeranye.Ni ukwisambanira gusa.Niba dushaka ko imana yumva amasengesho yacu,tugomba kubanza kureka ibyaha.Ikindi kandi,abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo iri hafi.
    Ntacyo bimaze kwishimisha ukora ibyaha,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka.Ni ukutagira ibitekerezo byuzuye.Kubera ko iyo upfuye,uba ugiye burundu,utazazuka ku munsi wa nyuma.

    Ngewembona abantubarasaze iyowirirwauvugakurironaldo utakazaigihecyawe warasazentiwuzuye ariwowejyumenyaibyawe ihiherezoryawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa