skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yatumye Juventus itera intambwe itangaje yari yarananiwe kugeraho

Yanditswe: Monday 09, Sep 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo akomeje gukorera iyi kipe ye ibitangaza bikomeye kuko nyuma y’umwaka umwe ayigezemo yatumye abafana bayikurikirana bikuba ku kigero cya 68 ku ijana,binatuma abashoramari nabo bakuba inshuro nyinshi amafaranga bayishoragamo.

Sponsored Ad

Abakurikira Juventus ku mbuga nkoranyambaga bavuye kuri miliyoni 49,7 bagera kuri miliyoni zisaga 84 nyuma y’aho uyu rutahizamu w’umunya Portugal ayigereyemo binatuma abaterankunga bayo barimo Jeep na Adidas bongera akantu bayimenagamo.

JEEP ikimara kubona ko Juventus yateye intambwe ikomeye mu kwigarurira abafana,yakubye inkunga yahaga iyi kipe ku mwaka iva kuri miliyoni14 z’amapawundi zigera kuri 41.

Adidas yo yatumbagije amafaranga yahaga Juventus agera kuri miliyoni 48 z’amapawundi kugeza muri 2024.

Mu mwaka we wa mbere,Cristiano Ronaldo yatsindiye Juventus ibitego 29 mu mikino 43 ndetse kuri ubu ari mu bakinnyi 3 beza bazatorwamo umukinnyi wa mbere ku isi na FIFA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa