Kigali

Cristiano Ronaldo yatunguye benshi kubera umutoza yifuza ko yahabwa akazi ko gutoza Juventus

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 May 2019 Yasuwe: 4150

Rutahizamu Cristiano Ronaldo uri mu bazagira uruhare runini mu gushyiraho umutoza mushya wa Juventus uzasimbura Massimiliano Allegri uherutse kwirukanwa,yatumye benshi bacika ururondogoro ubwo yacaga amarenga ko yifuza mwene wabo Jose Mourinho bivugwa ko badacana uwaka.

Cristiano Ronaldo uyoboye ubusatirizi bwa Juventus,yaciye amarenga ko yifuza ko kabuhariwe mu gutwara ibikombe bya UEFA Champions League,Jose Mourinho ariwe yifuza ko yaza kumufasha we na bagenzi be bagatwara igikombe cya UEFA Champions League Juventus iheruka gutwara mu mwaka wa 1996.

Ikinyamakuru La Gazetta dello Sport cyo mu Butaliyani cyatangaje ko Ronaldo amaze iminsi ahura na Jose Mourinho mu ibanga ndetse ashobora gutungura agahabwa akazi ko gutoza Juventus mu minsi iri imbere.

Mourinho w’imyaka 56 amaze igihe nta kazi agira nyuma yo kwirukanwa na Manchester United mu Ukuboza 2018,nyuma y’igihe yitwara nabi cyane.

Nubwo Mourinho asigaye yiruakanwa ubutitsa mu makipe akomeye,afite ubunararibonye bumugira umutoza ukomeye dore ko yatwaye ibikombe 2 bya UEFA Champions League.

Mu mwaka wa 2010 Jose Mourinho yatozaga Inter Milan,ayihesha ibikombe 3 mu mwaka w’imikino umwe birimo na UEFA Champions League.

Mourinho yashwanye na Cristiano Ronaldo ubwo bakoranga muri Real Madrid,bituma uyu mutoza atangaza ko uyu rutahizamu nta kinyabupfura agira.



Ronaldo arifuza kongera gukorana na Jose Mourinho

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo yatunguye benshi kubera amarenga yaciye y’igihe...

Rutahizamu wa Juventus,Cristiamo Ronaldo,yatangarije kuri televiziyo ya...
21 August 2019 Yasuwe: 698 0

Mashami Vincent yahawe amasezerano y’amezi 3 anahabwa inshingano 3...

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent,uherutse kongererwa...
21 August 2019 Yasuwe: 538 0

Umutoza Solskjaer yemeje umukinnyi ugomba kujya atera penaliti za...

Nyuma y’aho Paul Pogba ahushije penaliti ku mukino wabahuje na Wolves...
21 August 2019 Yasuwe: 1411 0

Robertinho yavuze ibibazo 2 by’ingutu byatumye asezera mu ikipe ya Rayon...

Umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho wamaze...
21 August 2019 Yasuwe: 2747 1

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yongeye gushyira hanze amafoto ashotora...

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yongeye kuvugisha...
20 August 2019 Yasuwe: 5795 1

APR FC yateye intambwe ikomeye iyiganisha ku gutwara igikombe cy’irushanwa...

Ikipe ya APR FC ihagarariye igisirikare cy’u Rwanda mu mikino ihuza ingabo...
20 August 2019 Yasuwe: 2819 1