skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yatunguye benshi kubera umutoza yifuza ko yaza gutoza Juventus

Yanditswe: Thursday 25, Apr 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Juventus Cristiano Ronaldo arifuza ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwakwirukana Massimiliano Allegri bukazana Pep Guardiola utoza Manchester City mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Sponsored Ad

Ronaldo wari umwanzi wa Guardiola ubwo bose bakoraga muri Espagne muri Barca na Real Madrid,ngo arifuza ko uyu munya Espagne ukina agapira gasukuye ko yaza mu Butaliyani bagafatanya kumanika igikombe cya UEFA Champions League.

Il Giornale cyatangaje ko nyuma y’aho Max Allegri asezerewe na Ajax muri ¼ cya UEFA Champions League uyu mwaka,ubuyobozi bwa Juventus bwamutakarije icyizere ariyo mpamvu ashobora kwirukanwa igihe cyose Guardiola yakwemera kuza kubatoza.

Max Allegri yageze muri Juventus muri 2014 asimbuye Antonio Conte werekeje mu ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani,yakoze ibishoboka byose afasha Juventus kugera ku mikino ya nyuma ya UEFA Champions League ariko anyagirwa n FC Barcelona ibitego 3-1 na Real Madrid imutsinda ibitego 4-1.

Allegri yafashije Juventus gutwara Serie A Eshanu mu myaka 5 ayimazemo ariko kuva atarabasha gutwara UEFA Champions League ntabwo arahabwa icyubahiro.




Cristiano Ronaldo arifuza ko Guardiola bashwaniye muri Espagne ko yaza gutoza Juventus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa