Kigali

Cristiano Ronaldo yavuze amagambo atangaje ku mukunzi we bikora benshi ku mutima

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 September 2019 Yasuwe: 5808

Rutahizamu Cristiano Ronaldo waraye agiranye ikiganiro cyaciye ibintu n’umunyamakuru wa ITV,Piers Morgan,yavuze ko akunda cyane umukunzi we Georgina Rodriguez bamenyanye mu myaka itatu ishize ndetse ngo yamufunguriye umutima we wose.

Imbere y’isi yose Cristiano Ronaldo yemeje ko yamaze kugabira umutima we uyu mukunzi we Georgina aho yavuze ko ubufasha amuha mu buzima bwa buri munsi aribwo butuma akomeza kwitwara neza.

Yagize ati “Aramfasha cyane.Ndamukunda.Ni mama w’abana banjye kandi mufitiye amarangamutima adasanzwe.Ni inshuti yanjye.Duhora tuganira.Yamfunguriye umutima nanjye mufungurira uwanjye.”

Cristiano Ronaldo yatangarije muri iki kiganiro ko yababajwe nuko se yamubonagamo ubushobozi bwo kuzaba umukinnyi ukomeye ku isi ariko akaba yarapfuye atabashije kubona aho atwara Ballon d’Or,UEFA Champions League n’ibindi bikombe bitandukanye.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble hitimana

    Ikibazo nuko Ronaldo ashurashura.Muribuka wa mugore w’Umurusiya witwa Irina Shayk babanye imyaka 5 (2010-2015) hanyuma akamuta.Uyu babana,nawe ntabwo basezeranye.Nukwiryamanira gusa kandi akamurerera abana yabyaye ahandi.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Rutanga Eric ari gushakisha umwana wafotowe yambaye umupira ucitse uriho...

Kapiteni wa Rayon Sports,Rutanga Eric arifuza guhura n’umwana wagaragaye ku...
16 October 2019 Yasuwe: 3011 0

Umutoza uhabwa amahirwe menshi yo gutoza ikipe ya Manchester United...

Nta muntu ukurikira umupira utabona ko umutoza wa Manchester United witwa...
16 October 2019 Yasuwe: 2786 0

Real Madrid yiyemeje gutanga akayabo na James Rodriguez kugira ngo ihaze...

Ikipe ya Real Madrid itarabasha kwiyubaka ku rwego umutoza wayo Zinedine...
16 October 2019 Yasuwe: 2172 0

Umunyarwanda Hitimana agiye guhagarikwa kubera Imiti imwongerera imbaraga...

Umunyarwanda Hitimana Noël usiganwa ku maguru ku ntera ndende, agiye...
15 October 2019 Yasuwe: 1843 0

Online Fun Club yabonye wa mwana wagaragarije urukundo rudasanzwe Muhadjiri...

Umwana wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yiyanditseho ku mupira...
15 October 2019 Yasuwe: 4858 2

Sadio Mane yahishuye impamvu atagura imodoka zihenze nka Aubameyang n’ibindi...

Rutahizamu Sadio Mane ukinira ikipe ya Liverpool FC yo mu Bwongereza...
15 October 2019 Yasuwe: 4265 1