skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yavuze ikintu cyamuteye ubwoba ubwo yari mu ikipe ya Manchester United

Yanditswe: Sunday 04, Nov 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yatangaje ko yagize ubwoba bwinshi bwo kugaruka mu Bwongereza nyuma y’igikombe cy’isi cya 2006,kubera amashusho yamugaragaje ari kwishimira ko mugenzi we Wayne Rooney bakinanaga ahawe ikarita itukura.

Sponsored Ad

Mu mukino wa ¼ cy’igikombe cy’isi 2006 wahuje Portugal ya Cristiano Ronaldo n’Ubwongereza bwakinagamo Wayne Rooney, uyu mwongereza yahawe umutuku kubera ikosa yakoreye myugariro Ricardo Carvalho,nyuma amashusho ya TV agaragaza Ronaldo ari kwicira akajisho abakinnyi ba Portugal mu rwego rwo kwishimira ko bakize Rooney.

Ronaldo yabwiye ikinyamakuru Goalhunger ko yagize ubwoba bwinshi bwo kugaruka mu Bwongereza kubera ko nyuma y’iki gikombe cy’isi,abafana b’Ubwongereza bamufataga nk’umwanzi wabo nimero ya mbere.

Yagize ati “Itangazamakuru ryakbirije ibintu bitigeze bibaho.Kugaruka mu Bwongereza byanteye ubwoba,atari ukubera Rooney ahubwo natinyaga abafana b’Ubwongereza.Bagize uburakari kubera ko babonye nicira akajisho bagenzi banjye,nyamara byari bitandukanye nibyo batekereza.

Byarangoye cyane kuko natekereje ko abafana bazankoba bakampa urw’amenyo,mu ma stade yose yo mu Bwongereza gusa Rooney yaramfashije ndetse ambwira ko ibyabaye byarangiye ko tugomba gufatanya gutwara ibikombe.”

Cristiano Ronaldo yavuze ko nta mubano mubi yagiranye na Rooney kubera ibyabaye mu gikombe cy’isi 2006 ndetse bakiri inshuti kugeza ubu aboneraho kuvuga ko bashobora kuzakinana mu myaka iri imbere.



Ronaldo yavuze ko yatewe ubwoba no kugaruka mu ikipe ya Manchester United kubera ibyabereye mu gikombe cy’isi 2006

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa