skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yegukanye ibindi ibihembo 2 bikomeye

Yanditswe: Friday 29, Dec 2017

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Real Madrid yongeye kwigaranzura ibindi bihangange yegukana ibihembo 2 muri iki cyumweru harimo igihembo cy’umukinnyi mwiza ku mugabane w’Iburayi mu mikino yose (Best European Sportsperson) yatwaye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ndetse n’igihembo cyitwa Globe Soccer Award nk’umukinnyi wa ruhago wahize abandi.
Uyu musore wahiriwe n’uyu mwaka wa 2017 kubera ibikombe yatwaye mu ikipe ya Real Madrid ndetse n’ibyo yatwaye ku giti cye birimo UEFA (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Real Madrid yongeye kwigaranzura ibindi bihangange yegukana ibihembo 2 muri iki cyumweru harimo igihembo cy’umukinnyi mwiza ku mugabane w’Iburayi mu mikino yose (Best European Sportsperson) yatwaye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ndetse n’igihembo cyitwa Globe Soccer Award nk’umukinnyi wa ruhago wahize abandi.

Uyu musore wahiriwe n’uyu mwaka wa 2017 kubera ibikombe yatwaye mu ikipe ya Real Madrid ndetse n’ibyo yatwaye ku giti cye birimo UEFA Champions League, La Liga igikombe cy’isi cy’ama clubs, Ballon D’Or ya 5,FIFA Best player of the year n’ibindi,yongereye ibi 2 ku biri mu nzu ndangamurage ye iri iwabo I Madeira.

Ku gihembo yaraye aherewe I Dubai cya Globe soccer Player of the year,yigaranzuye mukeba we Lionel Messi ndetse na Neymar mu gihe igihembo cy’umukinnyi mwiza mu mikino yose I Burayi yatsinze Lewis Hamilton,Roger Federer na Rafael Nadal.

Cristiano Ronaldo yakoresheje ibirori bikomeye kuri noheli mu rwego rwo kwishimira ibyo yagezeho uyu mwaka birimo no kuba yarungutse abana 3 barimo abakobwa 2 n’umuhungu umwe biyongera kuri Cristiano Jr ufite imyaka 7.

Cristiano Ronaldo w’imyaka 32 akomeje kwesa imihigo kuko ayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi muri UEFA Champions League uyu mwaka, nubwo muri shampiyona La Liga byarumbye, afite 4.

EUROPEAN SPORTSPERSON OF THE YEAR 2017

1. Cristiano Ronaldo, football (Portugal) – 159pts
2. Lewis Hamilton, Formula 1 (GB) – 143pts
3. Roger Federer, tennis (Switzerland) – 124pts
4. Rafael Nadal, tennis (Spain) – 113pts

Dusingizimana Remy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa