Kigali

Cristiano Ronaldo yibasiriwe cyane kubera ifoto yashyize hanze [AMAFOTO]

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 January 2019 Yasuwe: 3982

Rutahizamu Cristiano Ronaldo w’ikipe ya Juventus yibasiriwe n’umunyamakuru ukomeye wanabaye umukinnyi ukomeye mu bwongereza Gary Lineker amuhora ko yashyize hanze ifoto ya selfie ari guseka mu ndege kandi abakinnyi benshi bari mu cyunamo cy’umukinnyi Emiliano Sala waburiye mu ndege yari imujyanye I Cardiff avuye Nantes.

Ronaldo wemeye kwishyura amande ya miliyoni zisaga 18 z’amayero yaciwe n’urukiko rwo muri Espagne rwamushinje kunyereza imisoro ndetse yemera gufungishwa ijisho amezi 23,yifotoje ari guseka mu ndege kandi abandi bakinnyi bafite agahinda k’umunya Argentina Emiliano Sala waburiye mu ndege mu ijoro ryo kuwa mbere saa mbili z’ijoro.

Umunyamakuru Gary Lineker ukora ikiganiro cyitwa Match of the day kuri BBC yavuze ko Cristiano Ronaldo atagombaga gushyira hanze iyi foto yishimye kandi abakunzi ba ruhago bose bababajwe n’umukinnyi Emiliano Sala waburiye mu ndege.

Likeker yagize ati “Iki sicyo gihe cyiza cyo gushyiraho iyi foto.Ntabwo aribyo rwose.”

Ronaldo yibasiriwe na bamwe mu bafana kuko atifatanyije n’abandi mu guha icyubahirro uyu mukinnyi wari mu ndege yaburiwe irengero.

Emiliano Sala yari mu ndege ntoya yamwerekezaga mu mujyi wa Cardiff yari yamaze gusinyira aguzwe akayabo ka miliyoni 15 z’amapawundi,gusa indege yarimo yaguye mu Nyanja itandukanya Ubwongereza n’Ubufaransa,ariko kugeza ubu ntiraboneka.


Gary Lineker n’abandi bafana banenze bikomeye Ronaldo wifotoje yishimye abandi bari mu gahinda ka Sala

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo yatunguye benshi kubera umutoza yifuza ko yaza gutoza...

Rutahizamu wa Juventus Cristiano Ronaldo arifuza ko ubuyobozi bw’iyi kipe...
25 April 2019 Yasuwe: 2900 0

U Rwanda rwakatishije itike yo kwerekeza muri shampiyona y’isi ya Beach...

Amakipe y’u Rwanda mu bahungu n’abakobwa yari yitabiriye imikino nyafurika...
25 April 2019 Yasuwe: 756 0

Umukinnyi ukomeye muri Brazil yasanzwe mu muhanda yishwe

Uwahoze ari umukinnyi ukomeye witwa Valdiram Caetano w’imyaka 36 wakinnye...
25 April 2019 Yasuwe: 2322 0

N’Golo Kante yatumye benshi bacika ururondogoro kubera amafoto yashyize...

Umukinnyi N’golo Kante ukinira Chelsea,usanzwe uzwiho kudakunda...
25 April 2019 Yasuwe: 5943 0

Virgil Van Dijk yatowe nk’umukinnyi w’umwaka mu Bwongereza,Paul Pogba atuma...

Abakinnyi bose babigize umwuga mu gihugu cy’Ubwongereza,bemeje ko myugariro...
25 April 2019 Yasuwe: 2647 0

Manchester City yatsinze Manchester United yiyongerera amahirwe yo...

Pep Guardiola yaraye akoze agahigo ko kuba umutoza wa mbere utsindiye...
25 April 2019 Yasuwe: 914 0