skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yibasiriye abakinnyi bakinannye muri Real Madrid

Yanditswe: Monday 10, Dec 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus yavuze ko mu ikipe ya Real Madrid harimo abakinnyi bagiriraga ishyari ibyo yagezeho ndetse ko mu makipe yose yakiniye Juventus ariyo ifite abakinnyi bagira ishyaka n’ubufatanye.

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo yavuze ko ikipe ya Juventus ariyo ifite abakinnyi bagira ubufatanye kurusha andi yose yaciyemo ndetse yemeza ko muri Espagne haba abakinnyi bagirira amashyari bagenzi babo mu kiganiro yagiranye na Gazzetta dello Sport.

Ygize ati “Ndishimye cyane.Umujyi ni mwiza,abafana nabo ni beza kandi bagira umutima mwiza.Juventus ni ikipe nziza kandi ifite gahunda.Abakinnyi ba hano bicisha bugufi kandi barakora cyane.Ni byiza,iyi niyo kipe nziza mu zo nakiniye zose.

Mu ikipe ya Juventus dukina nk’ikipe ariko ahandi nanyuze abakinnyi bagiririraga ishyari bagenzi bakumva ko ari abahanga kubarusha,ariko hano usanga iyo Dybala na Mandzukic batatsinze ibitego baba bishimye.Ni byiza.”

Ronaldo yavuze ko itandukaniro rya Real Madrid na Juventus ari uko abakinnyi b’iyi kipe yo mu Butaliyani babana nk’umuryango mu gihe muri Real bitandukanye.

Ronaldo amaze gutsinda ibitego 11 mu mikino 19 amaze gukinira Juventus ndetse iyi kipe ntiratsindwa mu mikino yose yakinnye uyu mwaka.


Cristiano Ronaldo yavuze ko mu makipe yose yakinnyemo Juventus ariyo ifite abakinnyi bashyira hamwe cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa