skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yongeye gukora benshi ku mutima kubera ukuntu yicishije bugufi cyane

Yanditswe: Monday 02, Sep 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo yanze kwambara ikamba ry’icyubahiro[badge] yakorewe n’ubuyobozi bwa Serie A,bwifuzaga kumuha icyubahiro cy’uko ariwe wabaye umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu mwaka w’imikino ushize mu Butaliyani.

Sponsored Ad

Ronaldo yanze kwambara iri Kamba ry’icyubahiro yahawe kubera kubaha abakinnyi bakinana cyane ko adashaka kugaragara ko barenze.

Nkuko ikinyamakuru Marca cyabitangaje,mu Butaliyani hatangijwe gahunda yo kuzajya bakorera ikamba ry’icyubahiro umukinnyi witwaye neza mu mwaka w’imikino ariko Ronaldo wahereweho yariteye utwatsi yanga kuzamura urutugu hejuru ya bagenzi be bakorana cyane ko aribo bamufasha kwitwara neza.

Mu mwaka w’imikino ushize Cristiano Ronaldo yatsindiye Juventus ibitego 28 ndetse atanga imipira ivamo ibitego 10 byamuhesheje amahirwe yo kuba umukinnyi w’umwaka mu Butaliyani no mu ikipe ye Juventus.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa