skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yongeye gushwana n’ubuyobozi bwa Real Madrid

Yanditswe: Tuesday 14, Nov 2017

Sponsored Ad

•Cristiano Ronaldo arifuza gusohoka muri Real Madrid mu kwezi kwa Gatandatu
• Cristiano Ronaldo yashwanye na Perez wamuhatiye kongera amasezerano atabishaka
• Cristiano abona urukundo Real madrid yamukundaga rwaragabanyutse

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ibihe byose wa Real Madrid Cristiano Ronaldo yongeye gushwana n’ubuyobozi bwa Real Madrid ndetse amakuru aturuka mu ikipe ya Real Madrid aravuga ko uyu musore yasabye perezida wa Real kumurekura mu kwezi kwa Gatandatu umwaka utaha.

Uyu musore wavuzweho kwifuza kwisubirira mu ikipe ya Manchester United mu mpera z’umwaka w’imikino ushize,yongeye gukoma rutenderi ubwo yabwiraga ubuyobozi bw’iyi kipe ifite ibikombe byinshi bya Champions League ko atifuza gukomezanya nayo.

Nyuma y’umukino Real Madrid yanyagiwemo na Tottenham ibitego 3-1,uyu musore yatangarije abanyamakuru ko atazongera amasezerano mu ikipe ya Real Madrid ndetse ko ayo bafitanye narangira azahita yigendera,ibintu byatunguye ubuyobozi bwa Real Madrid niko gushaka kumwongera andi maze nawe ababwira ko yifuza kwigendera mu mpera z’uyu mwaka w’imikino nkuko bitangazwa n’umunyamakuru Edu Aguirre ukorera TV ya El Chiringuito.

Nkuko uyu munyamakuru yabivuze,Ronaldo yasabye ubuyobozi bwe ko bwazamurekura akagenda badahanitse igiciro kubera ko akibafitiye amasezerano bashobora kunaniza amakipe amwifuza.

Gufata uyu mwanzuro, Cristiano Ronaldo yabitewe n’uko ubuyobozi bwa Real Madrid abona butakimwitaho ndetse ngo uyu mwanzuro wateje umwuka mubi hagati ye na perezida wa Real madrid Florentino Perez.

Ibitekerezo

  • Muravuga ngo arashaka kuyivamo ,mwarangiza mukandika mutya?"Uyu musore wavuzweho kwifuza kwisubirira mu ikipe ya Real Madrid mu mpera z’umwaka w’imikino ushize?" Nonese arava muri Real Madrid ajya muri Real Madrid?

    Ariko ubundi bamuretse ko rwose uyu mugabo yashizemo. Wasanga agiye ahandi hari icyo yakora, ubonako ibitego byarangiye too

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa