Cristiano Ronaldo yongeye kugaragariza mu ruhame ko yanga ikipe ya Real Madrid cyane
Yanditswe: Sunday 24, Mar 2019
Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus yongeye kugaragaza ko adifitiye inzika ikipe ya Real Madrid ubwo yahuraga n’umufana wari ufashe umupira wa Real Madrid ashaka ko amusinyiraho,arabyanga amusaba ko azana uwo yari yambaye wa Juventus.
Ronaldo wavuye muri Real Madrid mu mwaka ushize,yagiye agaragaza ko yasuzuguwe bikomeye n’ubuyobozi bw’iyi kipe yakoreyemo amateka.
Mbere y’umukino Ikipe ya Portugal yahuyemo na Ukraine bakanganya 0-0,Ronaldo yahuye n’umufana we afashe umupira wa Real Madrid uriho izina rye amusaba ko awusinyaho,uyu mukinnyi arabyanga niko kumubwir ko akuramo uwo yari yambaye wa Juventus,aba ariwo asinyaho.
Iki gikorwa Ronaldo yakoze,cyagaragaje ko yanze Real Madrid n’ibyayo byose ndetse atagishaka kumenya amakuru yayo nubwo yamaze imyaka 9 ayikinira akayikoreramo uduhigo tunyuranye.
Ronaldo wavuye muri Real Madrid mu mpeshyi,yagurishijwe miliyoni 100 na perezida wayo Florentino Perez,wamwise umusaza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *