skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yongeye kugaragariza mu ruhame ko yanga ikipe ya Real Madrid cyane

Yanditswe: Sunday 24, Mar 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus yongeye kugaragaza ko adifitiye inzika ikipe ya Real Madrid ubwo yahuraga n’umufana wari ufashe umupira wa Real Madrid ashaka ko amusinyiraho,arabyanga amusaba ko azana uwo yari yambaye wa Juventus.

Sponsored Ad

Ronaldo wavuye muri Real Madrid mu mwaka ushize,yagiye agaragaza ko yasuzuguwe bikomeye n’ubuyobozi bw’iyi kipe yakoreyemo amateka.

Mbere y’umukino Ikipe ya Portugal yahuyemo na Ukraine bakanganya 0-0,Ronaldo yahuye n’umufana we afashe umupira wa Real Madrid uriho izina rye amusaba ko awusinyaho,uyu mukinnyi arabyanga niko kumubwir ko akuramo uwo yari yambaye wa Juventus,aba ariwo asinyaho.

Iki gikorwa Ronaldo yakoze,cyagaragaje ko yanze Real Madrid n’ibyayo byose ndetse atagishaka kumenya amakuru yayo nubwo yamaze imyaka 9 ayikinira akayikoreramo uduhigo tunyuranye.

Ronaldo wavuye muri Real Madrid mu mpeshyi,yagurishijwe miliyoni 100 na perezida wayo Florentino Perez,wamwise umusaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa