skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yongeye kuvugwa cyane kubera ibyo yakoreye umwana wo muri Singapore [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 22, Jul 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yashimishije benshi kubera ukuntu yemereye akana gato ko muri Singapore gafana Juventus kuza kakicarana nawe ndetse na bagenzi be ku ntebe y’abasimbura mu mukino baraye batsinzwemo na Tottenham ibitego 3-2.

Sponsored Ad

Uyu mwana muto yageze aho abakinnyi bicara aciye mu rihumye abashinzwe umutekano,Cristiano Ronaldo ntiyamwirukana ahubwo amwemerera kuza bakicarana ku ntebe y’abasimbura umukino uri kuba.

Muri uyu mukino w’igikombe cya International Champions Cup Juventus yahuragamo na Tottenham,Cristiano Ronaldo yatsinze igitego kimwe gusa ntibyababujije gutsindwa na Tottenham ibitego 3-2 harimo icya 3 cyatsinzwe na Harry Kane ku mupira yatereye inyuma y’umurongo ugabanyamo ikibuga kabiri.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru,yagaragaje Cristiano Ronaldo ari gusuhuza uyu mwana muto arangije amwicaza iruhande rwe na bagenzi be ku mbuga nkoranyambaga.



Ronaldo yashimishije benshi kubera ibyo yakoreye umwana wo muri Singapore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa