Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid yafashwe amajwi n’amashusho ari gutuka mukeba we Lionel Messi ubwo ikipe ya Real Madrid yiteguraga guhura na Deportivo La Coruna ibitego 7-1.
Ronaldo yatutse Messi
Ubwo uyu rutahizamu yaganiraga n’igipupe (Mascot) cy’ikipe ya Real Madrid,uyu musore yakibwiye ko Messi abona ari umukinnyi mubi.
Iki gipupe(Mascot)cyaramubwiye kiti”kuri njye ni wowe mukinnyi mwiza kurusha abandi ku isi none Messi we ni ….?
Cristiano Ronaldo yahise yuzuza iyo nteruro ati “Ni (...)
Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid yafashwe amajwi n’amashusho ari gutuka mukeba we Lionel Messi ubwo ikipe ya Real Madrid yiteguraga guhura na Deportivo La Coruna ibitego 7-1.
Ronaldo yatutse Messi
Ubwo uyu rutahizamu yaganiraga n’igipupe (Mascot) cy’ikipe ya Real Madrid,uyu musore yakibwiye ko Messi abona ari umukinnyi mubi.
Iki gipupe(Mascot)cyaramubwiye kiti”kuri njye ni wowe mukinnyi mwiza kurusha abandi ku isi none Messi we ni ….?
Cristiano Ronaldo yahise yuzuza iyo nteruro ati “Ni mubi”.
Aya magambo ya Cristiano yatunguye abantu ndetse iki kiganiro yagiranye n’iki gipupe cya Real Madrid yasakaye hose ku isi aho benshi bikomye Ronaldo ku kuba yaserereje mugenzi we mu ruhame.
Ronaldo na Messi bamaze imyaka 10 basimburana gutwara igihembo cy’umukinnyi mwiza kurusha abandi ku isi aho bombi bamaze kugitwara inshuro 5.
Ronaldo yatsinze ibitego 2 muri 7 Real Madrid yanyagiye Deportivo nubwo yavuye mu kibuga avirirana kubera umugera yakubiswe ku jisho na myugariro w’iyi kipe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *