skol
fortebet

Croatia isezereye Denmark mu mukino waranzwemo guhusha penaliti cyane

Yanditswe: Sunday 01, Jul 2018

Sponsored Ad

Bigoranye Croatia isezereye Denmark kuri penaliti 3-2 yerekeza mu mikino ya ¼ nyuma y’uko amakipe yombi yarangije iminota 90 anganya igitego 11,hakongerwaho iminota 30 y’inyongera yarangiye nta gihindutse hitabazwa penaliti.

Sponsored Ad

Uyu mukino wabereye ku kibuga Nizhny Novgorod wabayemo ibitangaza kuko ugitangira ku munota wa 2 gusa Denmark yinjije igitego cya mbere gitsinzwe na Mathias Jorgensen,gihita cyishyurwa na Mario Mandzukic nyuma y’iminota 3 gusa.

Nyuma y’ibi bitego amakipe yombi yagerageje guhangana ndetse nta nimwe yarushaga indi cyane byatumye iminota 90 irangira ari 0-0 bongeraho iminota 30 y’inyongera nayo yarangiye ari 1-1 hitabazwa penaliti zahiriye Croatia.

Kapiteni wa Croatia Luka Modric yakoze amahano atabaho ubwo yahushaga penaliti habura iminota 7 ngo iyi minota 30 y’inyongera irangire, bituma Croatia ijya muri penaliti zayihiriye ikinjiza 3 kuri 2 za Denmark, ndetse Modric yahawe indi penaliti arayinjiza.

Abanyezamu b’amakipe yombi bakoze ibitangaza kuko bakuyemo penaliti mu buryo butangaje aho abasore nka Christian Eriksen, Nicolai Jorgensen na Lasse Schone penaliti zabo zakuwemo n’umunyezamu Danijel Subasic mu gihe Josip Pivaric naMilan Badelj penaliti zabo zakuwemo na Kasper Schmeichel.

Croatia igomba guhura n’Uburusiya bwasezereye Espagne nabwo kuri penaliti 4-3 mu mikino ya ¼ cy’irangiza.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa