Kigali

Croatia itsinze Ubwongereza isanga Ubufaransa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 July 2018 Yasuwe: 1171

Ubufaransa na Croatia nibo bazahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka nyuma y’aho Croatia itsinze Ubwongereza ibitego 2-1 nyuma y’iminota 120 y’umukino.

Ubwongereza bwari bwitezwe na benshi mu batuye isi ntibubashije kwitwara neza kuko Croatia iturutse inyuma ibatsinda ibitego 2-1 nubwo aribwo bwari bwabanje igitego hakiri kare.

Ku munota wa 5 w’umukino nibwo Ubwongereza bwafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Kieran Trippier kuri Coup Franc yatanzwe nyuma y’ikosa Luka Modric yakoreye Dele Alli hafi y’izamu rya Danijel Subasic.

Ubwongereza bwakomeje gukina umukino mwiza ndetse burusha bigaragara Croatia mu gice cya mbere gusa ntibwabasha kwinjiza igitego cya kabiri.

Mu gice cya kabiri Croatia yaje yariye karungu ndetse abakinnyi bayo bakuze batangira kwiharira umupira Ubwongereza busubira kurinda izamu byatumye ku munota wa 68 Ivan Perisic yishyura igitego ku mupira mwiza yahawe na Sime Vrsaljko.

Ubwongereza bwahuye n’ikibazo cy’abakinnyi b’imbere batabonye imipira ihagije ndetse abakinnyi nka Lingard na Kane ntacyo babufashije nubwo bari bitezwe cyane mu gihe umutoza Dalic wa Croatia yari yapanze gutsindira mu nyongera kuko atigeze asimbuza na rimwe mu minota 90 isanzwe y’umukino.
.
Nyuma y’iminota 90,hongeweho iminota 30 ya kamarampaka yabanje yiharirwa n’Abongereza ndetse Croatia isubira inyuma kurinda izamu gusa iminota 15 ya mbere irangira nta gitego kibonetse ku mpande zombi

Iminota 15 yarangiye nta gihindutse byatumye umutoza wa Croatia asaba abakinnyi be gushaka igitego biza kubahira ku munota wa 109 ubwo Mario Mandzukic yacaga mu rihumye ba myugariro b’Ubwongereza barimo John Stones na Harry Maguire ashyiramo igitego cya kabiri.

Croatia yaherukaga muri ½ cy’irangiza mu mwaka wa 1998,igasezererwa n’ubufaransa bwari mu rugo itsinzwe ibitego 2-1,igiye guhurira nabwo ku mukino wa nyuma uzaba ku cyumweru saa kumi n’imwe kuri stade ya Luzhniki mu mujyi wa Moscow.







Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ikipe ya Vita Club yo muri RD.Congo yashinje Simba SC kuyirogera muri...

Ikipe ya AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo...
22 March 2019 Yasuwe: 1493 0

Eden Hazard yatangaje umukinnyi yemera ko amurusha impano yo gukina umupira...

Rutahizamu wa Chelsea,Eden Hazard ufatwa nk’umukinnyi wa mbere ufite...
22 March 2019 Yasuwe: 4613 1

Wayne Rooney yibasiye bikomeye ikipe ya Liverpool yitwaje ko afana...

Umukinnyi Wayne Rooney wahoze akinira ikipe ya Manchester United na Everton...
22 March 2019 Yasuwe: 1090 0

Cristiano Ronaldo yaciwe akayabo ka miliyoni 17 RWF kubera uburyo yishimiye...

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus mu butaliyani yaciwe...
21 March 2019 Yasuwe: 3931 0

Jose Mourinho yasingije Arsene Wenger barebanaga ay’ingwe muri Premier...

Umutoza Jose Mourinho watoje amakipe akomeye mu Bwongereza arimo Chelsea na...
21 March 2019 Yasuwe: 2621 0

Paul Pogba yavuze ikipe yakuze arota kuzakinamo itari Manchester...

Umukinnyi Paul Pogba yavuze ko nubwo amaze gukinira amakipe akomeye nka...
21 March 2019 Yasuwe: 3446 0