skol
fortebet

Crystal Palace ihagamye Manchester City

Yanditswe: Sunday 31, Dec 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester City yari imaze imikino 18 itsinda,inaniwe gutsinda ikipe ya Crystal palace yari ku kibuga cyayo Selhurst Park aho yahushije penaliti mu minota y’inyongera.
Benshi mu bakunzi ba ruhago bibazaga ikipe izabasha guhagarika iki kigugu,ariko Crystal palace ibuze gato ngo ibigereho kuko ku munota wa 91 w’umukino uwitwa Luka Milivojevic yahushije penaliti nyuma y’ikosa ryakorewe kuri Zaha.
Umunyezamu w’ikipe ya Manchester City Ederson yabaye intwari y’umukino kuko abashije (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester City yari imaze imikino 18 itsinda,inaniwe gutsinda ikipe ya Crystal palace yari ku kibuga cyayo Selhurst Park aho yahushije penaliti mu minota y’inyongera.

Benshi mu bakunzi ba ruhago bibazaga ikipe izabasha guhagarika iki kigugu,ariko Crystal palace ibuze gato ngo ibigereho kuko ku munota wa 91 w’umukino uwitwa Luka Milivojevic yahushije penaliti nyuma y’ikosa ryakorewe kuri Zaha.

Umunyezamu w’ikipe ya Manchester City Ederson yabaye intwari y’umukino kuko abashije gufasha aba banyamugi gutahana inota rimwe nyuma y’iminota 8 y’inyongera.

Uyu mukino wagaragayemo imvune nyinshi kuko abakinnyi 4 barimo Gabriel Jesus na Kevin de Bruyne ba Manchester City bavunitse mu gihe Scott Danny na Jason Puncheon nabo bavunitse imvune zikomeye.

Manchester City yaherukaga gutakaza amanota mu kwezi kwa 8 nyuma yo kunganya igitego 1-1 na Everton FC.

Dusingizimana Remy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa