skol
fortebet

Dani Alves yakoze benshi ku mutima kubera ubutumwa yageneye Messi nyuma yo kumutsinda

Yanditswe: Thursday 04, Jul 2019

Sponsored Ad

Myugariro wa Brazil,Dani Alves, yahaye ubutumwa bukora ku mutima kapiteni wa Argentina,Lionel Messi nyuma yo kubasezerera muri ½ cya Copa America babatsinze ibitego 2-0.

Sponsored Ad

Alves wakinannye na Messi igihe kinini mu ikipe ya FC Barcelona,abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yandikiye Messi ibaruwa ndende amushimira ko yamufashije kuzamura imikinire ye ndetse anemeza ko ari umukinnyi w’igitangaza.

Yagize ati “Umupira w’amaguru ugizwe no gutsinda,gutsindwa ariko ntushobora gukuraho ishimwe,icyubahiro n’ishema umuntu ahora aterwa n’abamufashije kugaburira abagize umuryango we.Nta kintu na kimwe wabona cyagufasha gushimira abagufashije gushyira izina mu mateka y’umupira w’amaguru.

Ntabwo ubudasa bw’umuntu bupimirwa kubyo yakoreye igihugu gusa gusa cyangwa ibyiyumviro yazamuye mu kazi ke,ahubwo ni icyihishe inyuma y’ibyo byose.

Warakoze kugira uruhare mu buzima bwanjye kandi ni iby’igiciro kukugira nk’umuvandimwe wanjye nubwo dutandukanyijwe n’amabara y’imipira twambara.Turahorana mu buzima bwacu.”

Dani Alves wakinannye na Messi imyaka 8 yose, niwe mukinnyi watwaye ibikombe byinshi kurusha abandi bakinnyi bose ku isi,kuri iki cyumweru ashobora kuzatwara igikombe cya 41 ubwo bazaba bahura na Peru ku mukino wa nyuma wa Copa America 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa