Kigali

Dani Alves yatangaje ukuntu yasuzuguye umutoza Pep Guardiola kubera Messi

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 July 2019 Yasuwe: 3255

Myugariro Dani Alves uherutse guca agahigo ko kuba umukinnyi watwaye ibikombe byinshi kurusha abandi bose mu mateka y’isi yatangaje ko yigeze gusuzugura amabwiriza y’umutoza Pep Guardiola kubera rutahizamu Lionel Messi.

Alves uherutse gufasha Brazil gutwara Copa America ndetse kiba igikombe cye cya 40 yavuze ko yangaga ibyo guhererekanya umupira hagati ya myugariro baca ku mpande n’abakinnyi bakina imbere ariko ngo we yaramusuzuguye akajya ahereza umupira Messi.

Yagize ati “Pep ntiyakundaga guhererekanya umupira hagati y’abakinnyi bakina inyuma ku mpande n’aba mababa (wingers) kuko bitubaka umukino.Nakundaga kubikora kuri Messi bikamurakaza.Namubwiye ko Messi aramutse adakoze ku mupira mu minota 2 ava mu mukino ariyo mpamvu tugomba kumufasha kuwugumamo,nawe akadufasha gutsinda.Yaje kubyemera.”

Iyi nama ya Alves yafashije Guardiola kwigarurira imitima y’abakunzi ba FC Barcelona kuko mu myaka 4 yayimazemo yatwaye ibikombe 11. Guardiola yatoje FC Barcelona kuva muri 2008 kugera 2012.

Guardiola yubatse ikipe y’amateka muri FC Barcelona yategetse Uburayi bwose mu gihe kinini kugeza ubwo yasezereye ku kazi.




Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kimenyi Yves yatunguwe n’agahimbazamusyi gahanitse Rayon Sports...

Umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports,Kimenyi Yves yatangaje ko yatunguwe...
23 August 2019 Yasuwe: 3419 0

Tchabalala wamamaye muri Rayon Sports yasinyiye ikipe ya Bugesera FC...

Rutahizamu Hussein Tchabalala wamenyekanye mu makipe abiri yo mu Rwanda...
23 August 2019 Yasuwe: 2684 0

Cristiano Ronaldo yatangaje impamvu aterekeje muri Arsenal yamushatse akiri...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo uri mu ba mbere ku isi,yavuze ko yaganiriye...
23 August 2019 Yasuwe: 2048 0

Rutanga yavuze amayeri bazakoresha kugira ngo basezerere ikipe ya Al...

Kapiteni wa Rayon Sports,Rutanga Eric yabwiye abanyamakuru mbere yo...
23 August 2019 Yasuwe: 2469 0

Rayon Sports yakubye inshuro 16 agahimbazamusyi k’abakinnyi kugira ngo...

Rayon Sports yaraye yerekeje mu gihugu cya Sudani gukina umukino wo...
23 August 2019 Yasuwe: 1908 0

APR FC yegukanye igikombe cyahuzaga ingabo muri EAC itarakina umukino wa...

Ikipe ya APR FC ihagarariye igisirikare cy’ u Rwanda,RDF,yegukanye igikombe...
22 August 2019 Yasuwe: 2705 3