skol
fortebet

Dani Alves yatunguye benshi kubera amafoto yifotoje yambaye inkweto ndende z’umugore we[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 28, Sep 2018

Sponsored Ad

Myugariro wa PSG,Dani Alves yagaragaye yambaye inkweto ndende z’umugore we w’umunyamideli Joana Sanz ndetse azigenderamo nkuko abanyamideli babigenza.

Sponsored Ad

Dani Alves yerekanye ko igihe amaze abana n’uyu mugore we Sanz atari imfabusa kuko yashyize ku rubuga rwe amashusho ari kwambara inkweto ze ndetse (High heels) ndetse atambuka nkuko abanyamideli bagenda iyo bari mu kazi.

Mu cyumweru cyitiriwe Paris Fashion Week,Dani Alves yatunguye abakunzi b’imideli kubera aya mashusho yafashwe n’uyu mugore we bari mu cyumba cyabo.

Dani Alves na Neymar bakunze kugaragara mu bikorwa byo kumurika imideli mu mujyi wa Paris cyane ko umwaka ushize bagaragaye muri Paris Fashion Week ndetse no ku munsi w’ejo bitabiriye iki gikorwa.

Dani Alves yagize imvune ikomeye muri Kamena bituma atagaragara mu mikino y’igikombe cy’isi ndetse ntabwo arakinira PSG umukino n’umwe muri uyu mwaka w’imikino.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa