skol
fortebet

David Beckham yasekeje benshi kubera umutoza yifuza ko yazatoza ikipe aherutse gushinga

Yanditswe: Monday 24, Sep 2018

Sponsored Ad

Uwahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru David Beckham uherutse gushinga ikipe y’umupira w’amaguru muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yise Inter Miami,yatangaje ko yifuza ko Zinedine Zidane ariwe wazayitoza ubwo izaba yatangiye gukina mu mwaka 2020.

Sponsored Ad

Beckham yavuze ko ari kuganira n’abakinnyi bafite amazina akomeye ndetse yifuza ko bazatozwa n’icyamamare Zinedine Zidane wafashije Real Madrid gutwara ibikombe 3 byikurikiranya bya UEFA Champions League.

Nkuko ikinyamamkuru The Mirror cyabitangaje,Beckham yatangiye kuganira na Zidane kugira ngo aze kumutoreza ikipe ndetse amufashe gukurura amazina y’abakinnyi bakomeye baze muri iyi kipe.

Beckham afite urutonde rw’abatoza yifuza ruyobowe na Zidane udafite akazi muri iyi minsi ndetse bivugwa ko ashobora kuzasimbura Jose Mourinho muri Manchester United.

Nubwo Beckham yakinannye na Zinedine Zidane muri Real Madrid mbere y’uko ayivamo yerekeza mu ikipe ya LA Galaxy,ntibizamworohera gusinyisha Zidane kuko akiri mushya mu butoza ndetse yifuza kuzamura izina rye ku ruhando rw’abatoza bakomeye i Burayi.

Inter Miami izatangira gukina mu mwaka wa 2020,irifuza abakinnyi bakomeye nka Lionel Messi,Cristiano Ronaldo,Wayne Rooney,James Milner,n’abandi.


Beckham arifuza guha akazi Zidane bakinannye muri Real Madrid

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa