David Beckham yatangaje umukinnyi wa mbere yifuza gusinyisha mu ikipe nshya yashinze
Yanditswe: Thursday 06, Sep 2018
Umuherwe David Beckham wabaye umukinnyi w’icyamamare mu makipe atandukanye nka Manchester United na Real Madrid, yatangaje ko nyuma yo gushinga ikipe yitwa Inter Miami yifuza ko mu mwaka wa 2020 yazasinyisha igihangange Cristiano Ronaldo.
Beckham ushaka gutangiza iyi kipe ye afite abakinnyi bafite amazina aremereye kugira ngo yigarurire abafana ndetse itike yo kwinjira kuri stade ikipe ye yakinnye ihende,yavuze ko yifuza gusinyisha kabuhariwe Cristiano Ronaldo ukundwa bikomeye n’abanyamerika.
Ronaldo niwe mukinnyi wa mbere Beckham yifuza gusinyisha muri Inter Miami bwa mbere
Nkuko ibinyamakuru byabitangaje,Beckham arashaka kuzana amazina akomeye ayobowe na Ronaldo ndetse ngo arifuza gutangira kumuganiriza kugira ngo azamwiyungeho dore ko muri 2020 Ronaldo azaba asigaje umwaka umwe ku masezerano y’imyaka 4 yasinyiye Juventus.
Uretse Ronaldo Beckham arashaka kureshya abakinnyi barimo Wayne Rooney uri muri DC United,James Milner ukinira Liverpool na Radamel Falcao wa Monaco.
Club Internacional de Fútbol Miami ya David Beckham izatangira gukina shampiyona ya MLS yo muri USA muri 2020 aho kuri ubu agiye gushaka abakinnyi na stade bazakiniramo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *