skol
fortebet

David de Gea yahaye igisubizo abanenze uko yitwaye mu gikombe cy’isi

Yanditswe: Wednesday 19, Sep 2018

Sponsored Ad

Umunya Espagne ukinira ikipe ya Manchester United yatangaje ko nta mwanya n’umwe yahaye abamunenze ko atitwaye neza mu gikombe cy’isi ndetse ibyo bavuga byose ari ubucucu atabona umwanya wo kubwumva.

Sponsored Ad

David de Gea yanenzwe na benshi mu bakunzi ba Espagne mu gikombe cy’isi kubera imyitwarire ye mu gikombe cy’isi cyo mu Burusiya aho yagiye akora amakosa yatumye igihugu cye gitsindwa cyane cyane ku gitego cya kabiri yatsinzwe na Cristiano Ronaldo ku mukino wo mu matsinda banganyije na Portugal ibitego 3-3.

De Gea yavuze ko abamunenze ko yitwaye mu gikombe cy’isi bavuze ubucucu

Uyu munyezamu ukomeje kwigaragaza mu ikipe ya Manchester United yabwiye banyamakuru ku munsi w’ejo ko atigeze ata umwanya ku bamuvugaho amanjwe bamunenga ko yatsindishije Espagne ahubwo we yita ku kuntu yakomeza kwitwara neza.

Yagize ati “Mu by’ukuri sinjya numva abantu bamvugaho.Icyo nitaho ni ugufasha ikipe yanjye ndetse no gukomeza gukaza imyitozo kugira ngo ntere imbere.Sinjya numva amagambo y’ubucucu nk’ayo bamvugaho.”

De Gea arabanza mu kibuga ku mukino ikipe ye ya Manchester United isura Young Boys mu itsinda H mu mukino w’amatsinda ya UEFA Champions League uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu saa tatu.

Benshi mu bakinnyi ba Manchester United batewe ubwoba no gukinira ku kibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano kuko bamenyereye gukinira ku bibuga by’ubwatsi karemano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa