skol
fortebet

David De Gea yanze kongera amasezerano muri Manchester United kubera Jose Mourinho

Yanditswe: Friday 30, Nov 2018

Sponsored Ad

Umunyezamu wa mbere wa Manchester United,David De Gea,yatangaje ko ashaka kumenya ahazaza h’umutoza w’iyi kipe Jose Mourinho n’icyerekezo cye kugira ngo abone gusinya amasezerano mashya.

Sponsored Ad

David De Gea arifuza kongera gutwara ibikombe mu ikipe ya Manchester United ariyo mpamvu ategereje umwanzuro w’ubuyobozi bwa Manchester United ku byerekeye ahazaza ha Jose Mourinho akabona gusinya amasezerano.

De Gea ari mu cyiciro kimwe n’abandi bakinnyi ba Manchester United badakunda imitoreze ya Jose Mourinho yibanda ku kugarira aho gusatira byatumye afata umwanzuro wo kuba aretse kongera amasezerano mashya kugira ngo arebe ko uyu mutoza yakwirukanwa.

Nubwo bimaze iminsi bivugwa ko De Gea yifuza umushahara w’ibihumbi 350 by’amapawundi ku Cyumweru kugira ngo yongere amasezerano,andi makuru aravuga ko ategereje ko Mourinho yirukanwa kugira ngo abone kongera amasezerano.

David de Gea arifuza gutwara igikombe cya UEFA Champions League ariko ashidikanya ku bushobozi bwa Jose Mourinho ariyo mpamvu ategereje ko iyi kipe izana umutoza mushya.

Mourinho aherutse gutangaza ko abizi neza ko David de Gea ashaka gusinya amasezerano ndetse ku munsi w’ejo yongereye amasezerano y’umwaka umwe yo gutuma Manchester United ireka guhangayika ko azagendera Ubuntu.

David de Gea amaze imyaka 7 mu ikipe ya Manchester United ndetse biravugwa ko hari amakipe yatangiye kuvugana nayo kugira ngo azayerekezemo Manchester United ninanirwa kumwongerera amasezerano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa