skol
fortebet

David Luiz agasumbashyamba kamupfuye imisatsi [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 02, Jun 2018

Sponsored Ad

Myugariro ukomoka muri Brazil David Luiz yahuye n’uruva gusenya ubwo yari mu karuhuko I Dubai,agasumbashyamba (Giraffe) kakamupfura imisatsi ye.

Sponsored Ad

Uyu myugariro utari mu rutonde rw’abakinnyi 23 Brazil izakoresha mu gikombe cy’isi gisigaje iminsi ibarirwa ku ntoki ngo gitangire mu Burusiya,yagize ibyago ubwo yageraga aho utu dusumbashyamba tuba,kamwe kagahita kamupfura imisatsi ye miremire.

Uyu musore ukundwa na bamwe mu bafana biganjemo igitsina gore kubera iyi misatsi ye,yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram aya mafoto ndetse n’amashusho y’uko byagenze aho abantu bari hafi basetse cyane ubwo aka gasumbashyamba kamukururaga imisatsi bikomeye.

David Luiz yabuze umwanya wo gukina muri Chelsea muri shampiyona ishize kubera kutumvikana n’umutoza wayo Antonio Conte ndetse ntabwo aramenya niba azaguma muri Chelsea kuko bivugwa ko iyi kipe igiye gushaka umutoza mushya.


Ibitekerezo

  • wpi ibi ni montage kuko ntabwo wambwira ukuntu inyamaswa yaza nawe akifata neza mumifuka ikarinda ikurura imisatsi ubona ntakibazo nagito afite rwose. Ubu se witegereje iriya foto murabona Atari nka posteli yafashe akifatira mumifuka ye kweli? !!!! nibura iyo no kwifoto bigaragara ko afite ubwoba da!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa