skol
fortebet

David Luiz yatangaje ikintu kimwe cyamushimishije kurusha ibindi mu ikipe ya Arsenal

Yanditswe: Friday 09, Aug 2019

Sponsored Ad

Myugariro David Luiz waraye atunguye benshi ubwo yavaga mu ikipe ya Chelsea FC akerekeza mu ikipe ya Arsenal,yavuze ko ikintu yishimiye kurusha ibindi ari uko ubu atazongera guhangana na ba rutahizamu bayo Pierre-Emerick Aubameyang na Alexandre Lacazette bamuhaga akazi gakomeye.

Sponsored Ad

David Luiz waguze miliyoni 8 z’amapawundi na Arsenal,yabwiye umunyamakuru w’iyi kipe ko ubu aruhutse ndetse akazi kagiye koroha kuko atazongera guhangayikishwa no guhangana n’aba ba rutahizamu bombi.

Yagize ati “Nahoraraga mpangayikishijwe no gushaka uko nabahagarika.Ndishimye ko ubu Lacazette na Aubameyang bazaba bari ku ruhande rwanjye.Ubu bigeye koroha cyane.”

Myugariro David Luiz yavuze ko umutoza Unai Emery ndetse n’abayobozi ba Arsenal barimo Edu na Raul Sanlehi aribo batumye afata umwanzuro wo gutera umugongo Chelsea akerekeza muri mukeba.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa