skol
fortebet

De Gaulle yavuze ko umukino wa APR FC na Rayon Sports ugomba gusubirwamo wose

Yanditswe: Sunday 24, Sep 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaulle yatangaje ko umukino wahuje Rayon Sports na APR FC wabaye ku wa 23 Nzeri 2017 ugomba gusubirwamo nk’uko amategeko abiteganya.
Ni mu kiganiro yahaye RBA ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Nzeri 2017, aho yavuze ko umukino usubirwaho igihe utabashije kurangira, kandi ugasubirwamo wose.
Avuze ibi bitewe n’uko Umuriro wabangamiye umukino wa Super Cup wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na APR FC aho Rayon Sports (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaulle yatangaje ko umukino wahuje Rayon Sports na APR FC wabaye ku wa 23 Nzeri 2017 ugomba gusubirwamo nk’uko amategeko abiteganya.

Ni mu kiganiro yahaye RBA ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Nzeri 2017, aho yavuze ko umukino usubirwaho igihe utabashije kurangira, kandi ugasubirwamo wose.

Avuze ibi bitewe n’uko Umuriro wabangamiye umukino wa Super Cup wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na APR FC aho Rayon Sports yari imaze gutsinda ibitego 2-0,byatsinzwe n’umunya Mali Ismaila Diarra na Kwizera Pierrot.

Umuyobozi wa FERWAFA ati " Itegeko ryacu rivuga ko usubiramo match (umukino) yose bundi bushya."

Yungamo ati" Turaza kwicara n’abayobozi b’amakipe kuri uyu wa mbere, dusuzume igikwiye kirebana n’uko umukino wasubirwamo."

Itangazo ryacishijwe ku rubuga rwaFERWAFA ubuyobozi busobanura umwanzuro uza ufatwa nyuma y’amasaha 48 uyu mukino uhagaritswe,bivuze ko ari kuri uyu wa 25 Nzeri uyu mwaka; rivuga ko akanama gashinzwe amarushanwa gaterana kakemeza igikwiye gukorwa nyacyo nk’uko biri mu gika cya 6 ku ngingo ya 36 uherereye ku murongo wa 4 mu mategeko FERWAFA igenderaho.

Ati ‘ Turashaka uko twakongera guha amakipe amafaranga yo kwitegura, hakaba harimo no kurebwa uko abari baguze tike bakoroherezwa bakinjira batongeye kwishyura n’ubwo bigoye, ubundi umukino usubirwemo."

Yungamo ati " Hari aho byagiye bibaho mu myaka ishize, umukino ugasubirwamo utangiye, hari naho umukino ukomereza ku minota yari isigaye, byose biraza gusuzumwa, byemezwe."

Kugeza ubu, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu z’amashanyarazi REG cyatangaje ko nta ruhare na ruto cyagize mu ibura ry’umuriro kuri Stade Umuganda yaberagaho umukino wa Super Cup ukaza gusubikwa kubera kubura k’umuriro.

REG yavuze ko ikibazo cyabaye ari uko installations za stade zitari zimeze neza ndetse ko ariyo mpamvu nyamukuru yatumye umukino uhagarara.

Ibitekerezo

  • Haragezeko abayobozi bakuru binjirira Ferwafa naho ubundi karabaye kuri ruhago yacu nubwo fifa itabikunda ariko harageze ko bikorwa

    Ni hahandi Rayon uzayisiga ari rayon kandi ikomeye. Murarushywa n’ubusa. Uretse izindi kata, ntabwo APR iri ku rwego rwo gutsinda Rayonsport.

    FIFA ikwiye kureba Ku mupira w’ u Rwanda kuko hinjiyemo politics

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa