Kigali

Derby ya 2 kabiri mu Rwanda : Karekezi na Nshimiyimana batangaje byinshi ku mukino w’uyu munsi

Imikino   Yanditswe na: 30 September 2017 Yasuwe: 1051

Kuri iki cyumweru nibwo ikipe ya Rayon Sports iresurana na AS Kigali mu mukinon w’ishyiraniro ufungura shampiyona kuri aya makipe yombi yiyubatse bikomeye uyu mwaka aho ku munsi w’ejo abatoza b’aya makipe yomb batangaje byinshi kuri uyu mukino.

Ikipe ya Rayon Sports niyo yegukanye igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize mu gihe ikipe ya AS Kigali yarangije ku mwanya wa 4 inyuma ya Police na APR FC.

Mu kiganiro abatoza b’aya makipe yombi bahaye The New Times dukesha iyi nkuru bose bahurije ko uyu mukino uraza kuba ukomeye ndetse gutwara amanota 3 birasaba nyiri ukuyatwara ingufu nyinshi.

Karekezi yagize ati “Tuzi ko ikipe ya AS Kigali ari ikipe ikomeye,bariyubatse cyane ku isoko ryo kugura abakinnyi ndetse baguze abakinnyi beza.icyo niteze ni uko muri iyi shampiyona buri mu makipe ahatanira igikombe kandi bamaze imyaka bitwara neza.Uraza kuba ari umukino ukomeye buri wese ashaka amanota 3 gusa turayakeneye kubarusha.Baradutsinze mu mikino y’Agaciro turaza gukina umukino w’uyu munsi dushaka kwihorera.”

Ku rundi ruhande Eric Nshimiyimana wa AS Kigali,yatangaje ko uyu mukino utandukanye n’uwa Agaciro ko amakipe yombi araza guhatana cyane nyiri amahirwe akegukana amanota 3 y’umukino.

Yagize ati “Uyu mukino uraza kuba utandukanye n’uwa Agaciro gusa ku ruhande rwacu dufite abakinnyi beza kandi twariteguye bihagije mu mutwe.Twizeye ko tuzatsinda ikipe ya Rayon Sports ku Cyumweru.

Ikipe ya AS Kigali iherutse gutangaza ko izakoresha miliyoni zisaga 250 z’amafaranga y’u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino ndetse ko intego nta yindi ari ukweguka igikombe cya shampiyona mu gihe Rayon Sports nayo yifuza gutwara shampiyona ya 2 yikurikiranya.

Indi mikino iraba uyu munsi
Rayon Sports Vs AS Kigali 3:30pm
Bugesera Vs Amagaju
Miroplast Vs Marines
Kiyovu Sports Vs Musanze

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo yumvikanye ari gutuka Lionel Messi

Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid yafashwe amajwi n’amashusho ari gutuka...
23 January 2018 Yasuwe: 1604 0

Bashunga Abouba yamaze kwerekeza muri Kenya

Uwahoze ari umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports Abouba Bashunga yamaze...
23 January 2018 Yasuwe: 648 0

Reba abakinnyi bafite ibishushanyo bitangaje ku mibiri yabo...

Bimwe mu byamamare bikunze kwishyiraho kwishushanyaho ibishushanyo ku...
23 January 2018 Yasuwe: 1584 0

Igishoboka cyose turagikora kugira ngo tugere muri ¼ -Bakame

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Ndayishimiye Eric benshi bazi nka Bakame...
23 January 2018 Yasuwe: 886 0

Sanchez yerekeje muri Manchester United, Mkhitaryan yerekeza mu ikipe ya...

Byinshi mu binyamakuru byo ku mugabane w’i Burayi byari bimaze iminsi bivuga...
23 January 2018 Yasuwe: 851 0

Ibyo Rayon Sports yakoreye Karekezi igiye no kubikorera Gacinya uri muri...

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Muvunyi Paul yatangaje ko biteguye...
22 January 2018 Yasuwe: 3948 0