skol
fortebet

Diara arifuza kugaruka muri Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 31, Aug 2017

Sponsored Ad

Rutahizamu w’umunya Mali Ismaila Diara aratangaza ko yifuza kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports yagiriyemo ibihe byiza mbere yo kuyivamo yerekeza mu ikipe ya Darling Club Mutema Pembe (DCMP) yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Uyu musore umaze umwaka w’imikino muri iyi kipe yatangarije ikinyamakuru Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru ko yiteguye kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports igihe yaba yabashije kumvikana na DCMP ndetse ko nawe ari inzozi ze kongera kugaruka muri Rayon Sports. (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu w’umunya Mali Ismaila Diara aratangaza ko yifuza kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports yagiriyemo ibihe byiza mbere yo kuyivamo yerekeza mu ikipe ya Darling Club Mutema Pembe (DCMP) yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Uyu musore umaze umwaka w’imikino muri iyi kipe yatangarije ikinyamakuru Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru ko yiteguye kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports igihe yaba yabashije kumvikana na DCMP ndetse ko nawe ari inzozi ze kongera kugaruka muri Rayon Sports.

Yagize ati “Rayon Sports yaranyegereye imbwira ko inshaka, ariko ndacyafite amasezerano mu ikipe yanjye, ubwo ibiganiro bigenze neza wenda naza mu ikipe ya Rayon Sports. Imana nibishaka nzagaruka."

Ubushake bwo kugarura uyu musore bwagaragaye ubwo mu minsi ishize umwe mu bayobozi b’inzibacyuho wa Rayon Sports Gacinya Denis yaganiriye n’abahagarariye abafana b’iyi kipe akabatangariza ko amafararanga yo kugura abakinnyi ikipe yari yarateganyije yarangiye bityo bakwisuganya bakayifasha kubona miliyoni zisaga 8 z’amanyarwanda basabwe na DCMP kugira ngo bongere bagarure uyu musore ufite ibigango cyane.

Andi makuru agera ku Umuryango ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwegereye uyu mukinnyi nawe akabemerera kugaruka ndetse na DCMP yiteguye kurekura uyu musore cyane ko atajya abona umwanya ubanzamo muri iyi kipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa