skol
fortebet

Didier Gomez ashobora kugaruka muri Rayon Sports gusimbura Karekezi

Yanditswe: Tuesday 27, Feb 2018

Sponsored Ad

Umufaransa Didier Gomez Da Rosa wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports,akayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2012/2013 ari mu biganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse bigenze neza yagaruka muri iyi kipe yamuzamuriye izina. Gomez yasize yigaruriye imitima y’abafana ba Rayon Sports
Uyu mutoza uri mu ikipe ya Ethiopian Coffee,biravugwa ko ari mu biganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse biramutse bigenze neza yagaruka gutoza iyi kipe yavuyemo imyaka 4 ishize. Gomez yari inshuti (...)

Sponsored Ad

Umufaransa Didier Gomez Da Rosa wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports,akayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2012/2013 ari mu biganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse bigenze neza yagaruka muri iyi kipe yamuzamuriye izina.

Gomez yasize yigaruriye imitima y’abafana ba Rayon Sports

Uyu mutoza uri mu ikipe ya Ethiopian Coffee,biravugwa ko ari mu biganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse biramutse bigenze neza yagaruka gutoza iyi kipe yavuyemo imyaka 4 ishize.

Gomez yari inshuti ya bose mu ikipe ya Rayon Sports

Uyu mutoza ntiyishimye muri Algeria bityo birashoboka ko yagaruka cyane ko perezida wa Rayon Sports Muvunyi Paul yifuza kongera gushimisha abafana ba Rayon Sports batishimye muri iyi minsi kubera gutsindwa na APR FC imikino 2 yikurirkiranya.

Karekezi yisubiriye muri Sweden kureba umuryango we

Ku munsi w’ejo nibwo umutoza Karekezi Olivier wari usanzwe ari umutoza wa Rayon Sports yuriye indege yisubirira muri Sweden aho umuryango we uherereye,ndetse biravugwa ko ashobora kutazagaruka kubera umwuka mubi wari hagati ye n’abayobozi be cyane ko yagiye atabasezeye.

Kuva Gomez yava muri Rayon Sports,ntiyigeze ahisha urukundo akunda iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda cyane ko ubwo Rayon Sports yarwanaga n’umwenda wa Raoul Shungu, Gomes yasabye abafana guteranya bagakura iyi kipe ahabi abanza gutanga ibihumbi 350 FRw ndetse yatangaje ko yayivuyemo hari ibyo atagezeho yifuza kuzagaruka kurangiza.

Rayon Sports iri ku mwanya wa 4 muri shampiyona

Didier Gomez yavuye muri Rayon Sports mu kwezi kwa mbere 2014 kubera kutabona umushahara we byatumye yerekeza mu ikipe ya Coton Sports de Garoua yo muri Cameroon.

Abafana ba Rayon Sports ntibishimiye uko ikipe iri kwitwara

Ibitekerezo

  • Byaba ari byiza kurushaho kuko Rayon muri ino minsi nta bibazo by’amafaranga dufite,Gomez n’umuhanga ubu yakora neza

    Karekezi nagende byamunaniye guhuza umukino rayon sport yarisanganwe.abakinyi nibeza arko ntamutoza nyawe bafite Didier gomez aje yabikora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa