skol
fortebet

Diego Maradona agiye kujyana mu nkiko umukobwa arusha imyaka 30 amuziza kumukura ibyinyo

Yanditswe: Saturday 19, Jan 2019

Sponsored Ad

Icyamamare mu mupira w’amaguru Diego Maradona cyarahiriye kujyana mu nkiko umukobwa witwa Rocio Oliva kirusha imyaka 30 nyuma yo kukibenga mu buryo budakurikije amasezerano bagiranye.

Sponsored Ad

Maradona yavuze ko uyu Rocio Oliva wahoze ari umukunzi we yamukuye ibyinyo akica amasezerano bagiranye ubwo batangiraga gukundana ariyo mpamvu yiteguye kuyoboka inkiko.

Uyu mugabo wakoze amateka mu mupira w’amaguru wa Argentina,yavuze ko ashaka kwihorera kuri Rocio Oliva usanzwe ari umunyamakuru kuri TV akamusubiza ibyo yamutanzeho cyane ko yishe amasezerano bagiranye ubwo batangiraga gukundana.

Yagize ati “Sindya abagore ariko ndashaka kwihorera.Yankoreye buri kimwe.Namaze guhamagara umunyamategeko wanjye.Tugitangira gukundana twavuganye ko nta kintu azavuga ndetse n’ibyo ari gukora mu kiruhuko,ari kubikoresha mafaranga yanjye.Nabaye ikigoryi cyane.

Maradona usigaye atoza mu cyiciro cya kabiri muri Mexico,arashaka kwambura Olive inzu yamuguriye.ndetse yavuze ko atameze nk’abagabo bagenda babaza abakobwa ibyo bakeneye.




Maradona agiye kurega Oliva wamukuye ibyinyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa