Kigali

Diego Maradona yafungiwe ku kibuga cy’indege azira kwambura uwahoze ari umugore we

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 May 2019 Yasuwe: 2753

Icyamamare mu mupira w’amaguru Diego Maradona yatangaje ko yafungiwe ku kibuga cy’indege cya Buenos Aires bitewe n’umukunzi we wamugambaniye akabwira abapolisi ko yamwambuye akayabo ka miliyoni 5 z’amapawundi.

Ibinyamakuru byo muri Argentina byavuze ko uyu mugabo wabaye rutahizamu ukomeye ku isi,yarezwe n’uwahoze ari umukunzi we Rocio Oliva ko yanze kumuha izi miliyoni 5 z’amapawundi kandi yarabitegetswe n’urukiko ubwo bahabwaga gatanya.

Ubwo Maradona yari agarutse mu gihugu cye cya Argentina avuye muri Mexico aho atoza ikipe yitwa Dorados de Sinaloa,yafatiwe ku kibuga cy’indege nyuma y’impapuro zategekaga ko afungwa kubera ko yanze guha indishyi z’akababaro uyu wahoze ari umugore we w’imyaka 28, bakundanye imyaka 6 bagatandukana mu mpera z’umwaka ushize.

Maradona w’imyaka 58 yategetswe kwitaba urukiko kuwa 13 Kamena uyu mwaka hanyuma ahita arekurwa aho yagaragaye ari kumwe n’umuhagarariye mu mategeko Matias Morla.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Ku isi hose,usanga Millions and Millions z’abantu bashakanye bacana inyuma,batandukana,ndetse bamwe bakicana,cyangwa bakarwana.Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hapfa abagore barenga 7 buri munsi bishwe n’abagabo.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions.Impamvu mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc... Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc...Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.

    2 months ago

Inzindi nkuru

APR FC yateye intambwe ikomeye iyiganisha ku gutwara igikombe cy’irushanwa...

Ikipe ya APR FC ihagarariye igisirikare cy’u Rwanda mu mikino ihuza ingabo...
20 August 2019 Yasuwe: 2152 0

Akayabo k’amamiliyoni y’u Rwanda yagurishijwe mu cyamunara umwambaro Barack...

Hari ibyamamare biba byarambaye umwambaro,bikarangira ugurishijwe bitewe...
20 August 2019 Yasuwe: 922 0

Rutanga Eric Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports yahishuye impamvu...

Nyuma y’uko umutoza w’umunya – Brazil atandukanye n’ikipe ya Rayon Sports...
20 August 2019 Yasuwe: 2541 0

Ikipe ya Kiyovu Sports yasinyishije umukinnyi ukomoka muri Cote...

Ikipe ya Kiyovu Sports yemeje ko yamaze gusinyisha myugariro Kouame Dynho,...
20 August 2019 Yasuwe: 606 0

Jurgen Klopp yatangaje impamvu ikomeye yatumye Liverpool itagarura...

Umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp yatangaje ko bifuzaga kugarura umukinnyi...
20 August 2019 Yasuwe: 1741 0

Romelu Lukaku yatangaje umukinnyi bakinanaga muri Manchester United yifuza...

Rutahizamu mushya wa Inter Milan,Romelu Lukaku amaze iminsi yandikira...
20 August 2019 Yasuwe: 2374 0