skol
fortebet

Diego Maradona yagiriye inama Messi yatunguye benshi

Yanditswe: Monday 01, Oct 2018

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ku isi, Diego Maradona ukomoka muri Argentina,yagiriye inama Lionel Messi yo gusezera mu ikipe y’igihugu kubera ko nta mahirwe ayigiriramo ndetse iyo itsinzwe ariwe byitirirwa.

Sponsored Ad

Maradona yabwiye ikinyamakuru C Larin ko Messi akwiriye gusezera mu ikipe y’igihugu ya Argentina kubera ko itamuhiriye ndetse benshi mu bafana bamwibasira kenshi bamushinja umusaruro mubi iba yagize.

Yagize ati “Ni iki nabwira Messi?kutazongera kugaruka mu ikipe y’igihugu ukundi.akwiriye gusezera.Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 15 iratsindwa bigashinjwa Messi.Niwe ushinjwa amakosa buri gihe.Twabwo akwiriye kunengwa ngo kubera ko atatwaye igikombe cy’isi,”

Messi yabaye ahagaritse kongera gukinira ikipe y’igihugu ya Argentina kubera umusaruro mubi bagize mu gikombe cy’isi giheruka kubera mu Burusiya aho baviriyemo muri 1/16.

Maradona akunze kwifuza ko Messi asezera mu ikipe y’igihugu kuko atinya ko yazatwara igikombe cy’isi agahanagura amateka yakoze mu mwaka wa 1986.


Maradona yasabye Messi gusezera mu ikipe y’igihugu ya Argentina

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa