skol
fortebet

Diego Simeone yibasiriye Messi bakomoka mu gihugu kimwe asingiza Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Friday 22, Jun 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Atletico Madrid Diego Simeone yibasiriye Lionel Messi bavuka mu gihugu kimwe cya Argentina wananiwe guheka ikipe y’igihugu mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka,byatumye ishobora gusezererwa.

Sponsored Ad

Uyu mutoza abinyujije mu butumwa bwo kuri WhatsApp bwashyizwe hanze na Radio yitwa Cadena Cope,yavuze ko Cristiano Ronaldo ari umukinnyi mwiza n’igihe ikipe ye idakomeye mu gihe Messi we ari umukinnyi mwiza iyo ari kumwe n’abakinnyi b’ibitangaza.

Simeone yandagaje Messi

Simeone wababajwe n’uko Messi yitwaye nabi mu mikino 2 amaze gukina mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka bigashyira ahabi Argentina,yemeje ko yahitamo mukeba we Cristiano Ronaldo imbere ye aramutse afite ikipe yoroshye.

Yagize ati “Lionel Messi ni umukinnyi mwiza kuko akinana n’abakinnyi b’ibitangaza mu gihe Ronaldo yitwara neza no mu ikipe yoroshye.Ese uramutse uhawe gutoranya umukinnyi mwiza hagati yabo bombi wahitamo nde?.

Simeone yibasiriye ubuyobozi bw’ikipe y’igihugu bukomeje kurebera ikipe irindimuka aho yavuze ko mu myaka 4 ishize ikipe nta muyobozi ifite,abakinnyi batumvikana ndetse abatoza bayo badashoboye.

Ronaldo yashimwe ko yitwara neza mu ikipe idakomeye

Argentina yaraye inyagiwe na Croatia ibitego 3-0 bituma amahirwe yayo yo kwerekeza mu mikino ya 1/8 cy’irangiza agerwa ku kayiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa