Kigali

Dolph Lundgren yavuze uburyo umugore we yamuzaniraga abagore benshi ngo abasambanye mu kivunge

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 October 2018 Yasuwe: 2771

Umukinnyi wa filimi wakunzwe na benshi mu batuye isi,yavuze ko umugore we Grace Jones uzwi muri muzika, yajyaga amutungura aryamye akamuzanira abagore bagera kuri 5 kugira ngo abasambanye bose ndetse ko atigeze ababazwa no kumubona aryamanye n’undi mugore.

Dolph w’imyaka 60 wamenyekanye mu mafilimi menshi nka Men of war,Mechanic,Bridge of Dragon,Rocky n’izindi yavuze ko uyu mugore we yakundaga kumukorera ibirori byo kumuzanira abagore benshi kugira ngo abasambanye mu kivunge mu myaka ya za 80.

Dolph Lundgren yavuze ko umugore we Grace yamuzaniraga uruhuri rw’abagore ngo abasambanye

Dolph Lundgren yavuze ko ubwo papa we yamwoherezaga kwiga chemical engineering muri USA we yahoraga mu tubyiniro ariho yaje guhurira n’uyu mugore we Grace Jones wari umuririmbyi ndetse waje kujya amuzanira inshuti ze z’abanyamideli kugira ngo abasambanye.

Yagize ati “Rimwe na rimwe yazanaga umukobwa w’inshuti ye mu gitondotukaryamana.Hari ubwo nabyukaga ngasanga yazanye abakobwa 4 cyangwa 5 .Ubyumvise wakumva ari byiza,ariko iyo wabaga urabyuka urwana na Sylvester Stallone byabaga ari ibintu bibi cyane.”

Dolph yamenyanye na Grace Jones ubwo yamugiraga umurinzi we (Bouncer) ndetse muri iyo minsi yamuherekeje mu bitaramo yakoreraga muri Australia bimufasha kwiga masters mu mujyi wa Sydney.

Dolph wari umurinzi w’iki cyamamare gikomoka muri Jamaica,yari afite ubuhanga mu mirwanire ya Martial arts byamufashije gutsindira imidali ikomeye mu marushanwa nyaburayi ya Karate mu mwaka wa 1980,1981.

Dolph yagarukanye n’uyu muririmbyikazi Grace muri Boston akomeza amashuli muri Massachussetts byatumye akundana n’uyu muhanzikazi bimukira muri New York.

Dolph yatangiye gukina filimi mu mwaka wa 1985 ya James Bond yitwaga Aview to Kill nyuma aza kuba icyamamare.

Uyu musaza wakunzwe na benshi yiteguye gusohora filimi nshya mu mpera z’uyu mwaka yise Rocky Creed 2.


Dolph n’inshuti ye Stallone uzwi nka Rambo bakanyujijeho mu mafilimi atandukanye

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Kagame yashimiye Arsenal ku munsi we w’amavuko

Perezida wa Repubulika y’U Rwanda wizihije isabukuru y’imyaka 61 uyu...
23 October 2018 Yasuwe: 614 0

Cristiano Ronaldo yagaragaye yambaye isaha ihenze cyane mu kiganiro...

Umukinnyi wa Juventus Cristiano Ronaldo yagaragaye mu kiganiro...
23 October 2018 Yasuwe: 1512 0

Cristiano Ronaldo yashashe inzobe ku birego ashinjwa byo gufata ku ngufu...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo wa Juventus yatangarije abanyamakuru ku nshuro...
23 October 2018 Yasuwe: 1174 0

Jose Mourinho yahaye igisubizo abavuze ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Real...

Umutoza wa Manchester United,Jose Mourinho yatangaje ko nta gahunda afite...
23 October 2018 Yasuwe: 854 0

Marcelo yasabye ikintu gikomeye abayobozi ba Real Madrid

Myugariro wa Real Madrid ndetse akaba kapiteni wungirije wayo,Marcelo,yasabye
23 October 2018 Yasuwe: 1328 0

Rwatubyaye yahaye ubutumwa bukomeye abatarishimiye ko yaje mu ikipe...

Myugariro wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yavuze ko agiye gukora cyane...
23 October 2018 Yasuwe: 1425 0