skol
fortebet

Dore ibintu bitangaje k’ubuzima bwa Yannick Mukunzi wavukiye i Burundi akaba yarazonze imitima y’abanyarwandakazi

Yanditswe: Sunday 27, May 2018

Sponsored Ad

skol

Yannick Mukunzi ni umusore w’imyaka 23 dore ko yabonye izuba taliki 2 ukwakira 1995 , mu Bwiza mu mugi wa Bujumbura mu gihugu cy’ u Burundi , Yannick Mukunzi ni umusore ufite uburebure bwa metero 1,75, akaba ari umusore ukina hagati asankaho afasha bamyugariro.

Sponsored Ad

Yannick Mukunzi watangaje ko nta muntu mu muryango w’ iwabo akomoraho impano yo gukina ruhago biri mu bishimisha abamureba, ajya gutangira ibyaruhago yavuze ko yatangiye gukina umupira akiri umwana muto aho bakiniraga mu mihanda y’i Bujumbura.

Yannick Mukunzi ntiyarekeye aho kuko yageze mu Rwanda mu 2009 agakomeza kugaragaza impano ye kuburyo bukomeye, agahita atangira gukina muri Academy ya APR FC nyuma akayikurwamo n’uwabaga ari intyoza koko uyu musore yakomeje kwigaragaza bidasanzwe ku buryo nyuma y’imyaka itatu ari bwo yaje gushyirwa mu ikipe nkuru naho yigaragarije agatangira kurambagizwa n’ andi makipe akomeye hano mu Rwanda .

Yannick Mukunzi nawe udahwema gushimira ikipe ya APR FC yamuvanye aho umuhinzi yavanye inyoni Kuko APR FC yamuzamuriye izina ndetse utibagiwe igikundiro cye mu kibuga no mu mitima ya benshi na cyo kiratumbagira mu bafana b’ingeri zose ariko wagera kuba nyarwandakazi bikaba akarusho!

Yannick Mukunzi ukunda kugaragara aseka yishimye aho aba ari hose ubwo yabazwaga kuri APR FC yavuye mo akajya muri Rayon Sports yagize ati “ikipe ya APR nayigiriyemo ibihe byiza ku buryo ntashobora kuyibagirwa kuko niyo yatumye menyekana kuko ntangira no gukinira Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 niyo nari ndimo.”

Yannick kugeza magingo aya ugaragaza ibyishimo bidasanzwe muri Equipe ya Rayon Sports kubera ibihe byiza amaze kugirira mo mugihe gito amazemo. Dore ko Rayon Sports akunda by’ikirenga ku buryo yifuza kuyikinamo by’igihe kirekire, yamufashije gutwara igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa 2017-2018 mu bakunzwe n’abafana benshi ndetse bakaba bamaze no kugera mu matsinda mu makipe yabaye ayambere iwayo muri Afrika.

Uyu musore ukundwa n’abakobwa benshi cyane arashima ruhago kubera ibintu byinshi yagiye syungukiramo kugeza ubu Yannick Mukunzi. Mu myaka igera kuri itanu amaze mu mupira w’amaguru mu Cyiciro cya Mbere, yasaruyemo amafaranga arimo ayo ari kwifashisha mu kuzamura inzu ye ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali, ifite agaciro k’arenga miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yannick Mukunzi yagize ati “Mu gihe maze nkina maze kwigeza kuri byinshi kuko kuva natangira gukina maze gutunga imodoka enye zirimo iyo mu bwoko bwa benz n’izindi. Ndi no kubaka inzu yanjye Kimironko. Umupira kandi wamfashije kujya mu bihugu bitandukanye kubera gukina.”

Yannick Mukunzi kimwe nkabandi bantu bose hari byinshi akunda nibyo yanga mu buzima bwa minsi yose, Mukunzi yavuze ko akunda gusenga ndetse no kwifatanya n’abantu baha agaciro abavandimwe.

Mu bijyanye n’amafunguro, uyu mukinnyi akunda cyane umuceri, ifiriti n’inyama, ifunguro anyurwa no guherekesha ibinyobwa birimo amata n’umutobe (Jus).

Mu bijyanye n’abakinnyi afata nk’icyitegererezo kuri we,Yannick Mukunzi akunda byimazeyo Umufaransa Paul Pobga ukinira Manchester United yo mu Bwongereza, mu gihe FC Barcelona yo muri Espagne ariyo kipe ahoza ku mutima.

Mu cyiciro cy’imyidagaduro, uyu mukinnyi aryoherwa no kumva umuziki wa Justin Bieber n’Umuhanzi w’Umunyarwanda Ngabo Medard Jobert [Meddy] ukorera umuziki muri Amerika.

Mukunzi Yannick afite inzozi zo kuba umukinnyi ukomeye wabigize umwuga, akabera abakiri bato icyitegererezo ndetse agakomeza gutanga umusanzu ufatika mu Amavubi.

Usibye gukina umupira w’amaguru, Mukunzi ni umukirisitu wahisemo gukurikira inzira y’agakiza ndetse rimwe na rimwe ateranira mu Itorero rya Zeal of the Gospel Church ry’Umuhanuzi Sultan Eric, riherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos.

Yannick Mukunzi kandi ubwo yabazwaga kukuba akundwa n’abakobwa benshi uyu musore yemeza ko hari benshi bamwoherereza ubutumwa bamubwira ko abanyura nubwo afite umukunzi we bari mu munyenga w’urukundo.

Yagize ati “Nibyo ndabizi ko abakobwa bankunda kuko hari abajya babinyandikira ariko sinjya mbitaho kubera ko mfite uwo dukundana kandi mpoza ku mutima.”

Yavuze ko umubare munini w’abamubwira ko bamukunda akeka ko babiterwa no kuba ari umukinnyi mwiza mu kibuga. Abakobwa barimo abakurikiranira hafi ruhago bakunze kugaragara haba ku bibuga no mu bindi bice baganjwe n’amarangamutima yo kubona Mukunzi ndetse hakaba n’aho yitabazwa ngo abafashe kugarura agatima impembero.

Uyu Mukobwa niwe uri murukundo na Yannick Mukunzi yitwa Joy .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa