skol
fortebet

Dore urutonde rw’abakinnyi 7 bamaze gukora amateka ku isi muri ruhago ariko ntibitware neza mu makipe y’ibihugu byabo(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 08, May 2017

Sponsored Ad

skol

Amarushanwa mu makipe yibihugu burya aba atandukanye n’ayo mu matsinda, bikaba rero ibyo kugawa iyo umukinnyi uri ku rwego mpuzamahanga atabashije kumenyera vuba izi mpinduka. Hasi hari urutonde rw’ Abakinnyi Barindwi Batigeze Bitwara Neza Mu Makipe Yabo Y’Ibihugu.
7. Nani –Portugal Luís Carlos Almeida da Cunha, uzwi cyane nka Nani ntiyigeze mu by’ukuri yiyerekana mu ikipe ye y’igihugu nk’uko yari amenyeye kwiyerekana mu matsinda.
Nani w’imyaka 30 yerekanye mu by’ukuri ubuhanga bwe mu makipe (...)

Sponsored Ad

Amarushanwa mu makipe yibihugu burya aba atandukanye n’ayo mu matsinda, bikaba rero ibyo kugawa iyo umukinnyi uri ku rwego mpuzamahanga atabashije kumenyera vuba izi mpinduka. Hasi hari urutonde rw’ Abakinnyi Barindwi Batigeze Bitwara Neza Mu Makipe Yabo Y’Ibihugu.

7. Nani –Portugal

Luís Carlos Almeida da Cunha, uzwi cyane nka Nani ntiyigeze mu by’ukuri yiyerekana mu ikipe ye y’igihugu nk’uko yari amenyeye kwiyerekana mu matsinda.

Nani w’imyaka 30 yerekanye mu by’ukuri ubuhanga bwe mu makipe akomeye nka Man United na Fenerbahce gusa ibyo ntiyigeze abigaragariza Portugal. Yatsindiye ikipe ye y’igihugu ibitego 17 byonyine kugeza ubu kandi ntiyigeze yigaragaza mu bihe bikomeye by’iyi kipe. Uyu munyaportugal yarabarumbiye muri Euro ya 2008; arangwa n’imvune mu gikombe cy’isi cya 2010 ntiyanagira icyo agaragaza mu gikombe cy’isi .

6. Franck Ribery –France

Franck Henry Pierre Ribéry yabonwaga nk’umusimbura mwiza wa Zinedine Zidane ubwo yasezereraga ruhago muri 2006. Nyuma yo kwerekana mu by’ukuri icyo yari ashoboye mu mwaka wa 2006, Ribéry yari yitezweho guheka ikipe akayigeza kure nka kapiteni. Nyamara ibyo byagumye mu nzozi.

Uyu mufaransa yarumbiye ubufaransa muri Euro ya 2008, aba ingwiza murongo mu gikombe cy’isi cya 2010, ndetse n’urukozasoni muri Euro ya 2012. Ribéry yaranzwe n’imvune, bityo ntiyanabasha gukina igikombe cy’isi cya 2014; yaje gusezerera ruhago nyuma y’aho asiga atsinze ibitego 16 byonyine mu gihe yamaze akinira ubufaransa anasiga agahigo ko kutagira icyo amarira igihugu cye mu marushanwa yose yabashije kugaragaramo kuva muri 2006.

5. Nwankwo Kanu –Nigeria

Nwankwo Kanu yagiye atsindira ibihembo byinshi mu mikinire ye; igikombe cya Champions League, igikombe cyaUEFA, Igikombe mpuzamahanga (International Cup ) ndetse n’igikombe cya FA. Kuba yaragizwe umukinnyi w’umwaka wa mbere mwiza w’umunyafurika incuro ebyiri, Kanu yari kugeza byinshi ku ikipe ye y’igihugu.

Nyamara, yabashije gutsindindira ikipe ye ibitego 16 byonyine; Ntiyigeze abona igitego na kimwe haba mu gikombe cy’isi cyangwa igikombe Nyafurika. Yitwaye neza gusaa mu mikino ya olimpike (Olympic Games) yo mu w’1996.

4. Didier Drogba –Ivory Coast

Didier Yves Drogba Tébily afatwa nk’umwe muri ba rutahizamu beza baranze amateka ya Shampiyona yo mu bwongereza (EPL). Uyu w’imyaka 39 mu myaka isaga icumi yakiniye Chelsea yatwaye hafi buri shimwe ribaho. Nyamara, ntiyigeze abasha gukorera nkibi ikipe y’igihugu.

Uyu wahoze ari kapiteni w’ikipe ye y’igihugu, mu mikino irenga 100 ntiyigeze abasha kubonera ishimwe na rimwe mu ikipe ye y’igihugu.

3. Paul Scholes –England

Scholes ni umukinnyi mwiza wo hagati mu mateka y’ubwongereza. Ni umukinnyi mwiza w’umwongereza w’ibihe byose, akaba ni umwe mu bagiye baca uduhigo, aho yatsindiye amashimwe agera kuri 25, ukongeraho ibikombe 11 bya shampiyona yo mu bwongereza ndetse na Champions League ebyiri.

Nyamara, Scholes bibabaje binateye agahinda, ntiyigeze yigaragaza mu ikipe ye y’ighugu; wasanga hari ari uko batakundaga kumukinisha ku mwanya yiyumvamo. Yatsindiye Ubwongereza ibitego 14 byonyine mu mikino 66.

2. Nicolas Anelka

Ubu urikubarizwa mu gutoza ikipe ya Mumbai City, Nicolas Anelka yafatwaga nk’umukinnyi w’igihangange. Uyu rutahizamu w’umufaransa yarazwiho gutsindira mu mpande zose. Anelka yagiye akinira arinako abonera imidari myinshi mu makipe atandukanye; PSG, Arsenal, Real Madrid, Liverpool, Man City, Chelsea, na Juventus.

N’ubwo yari agatangaza, Anelka ntiyigeze abasha kubigaragariza Ubufaransa. Mu mikno 69, uyu mufaransa yatsinzemo ibitego 14 byonyine, kandi ntiyigeze atsinda igitego na kimwe haba mu gikombe cy’isi cyangwa muri Euro. Hirya yo kutagira icyo amarira ikipe ye, Anelka yabereye Ubufaransa igisebo mu gikombe cy’isi cya 2010 ubwo yubahukaga umutoza Raymond Domenech.

1. Iyo Bita England’s Golden Generation

“Golden Generation ryari izina gusa” amagambo ya Garry Neville, arongera ati “Ikintu nicuza kurusha ibindi mu mikinire yanjye? igisubizo ni ‘Ubwongereza’ kandi iki gisubizo ntigihinduka.”

Harimo abakinnyi benshi cyane mu iki bita ‘Golden Generation’ kuburyo bitashoboka kuvuga umwe umwe umwe mu uru rutonde rwa 7. Iyi ‘Golden Generation’ yamaze imyaka igera ku icumi ntacyo igaragaza. Wenda Ashley Cole we yagerageje kugumana imikinire imwe yaba mu matsinda cyangwa mu ikipe y’igihugu.

Bake nibo bageze aha Cole; nka Wayne Rooney byitwa ngo niwe watsindaga ibitego byinshi ntiyigeze yigaragaza kuva muri 2004. Steven Gerrard na Frank Lampard, wavuga ko bose bari abakinnyi b’ibihangange, ntacyo bigeze bakora uretse gutenguha ikipe yabo y’ubwongereza.

Abenshi muri aba ubu basezeye kuri ruhago, kandi ntibigeze bakoza n’imitwe y’intoki ku bikombe bikomeye kuva mu mwaka bise uw’impinduka wa 2000 arinawo watangiyemo iyi ngirwa ‘Golden Generation’. Ntibigeze byibura banagera mu mwanya wa kane haba mu gikombe cy’isi cyangwa Euro.

Ibitekerezo

  • iki cyegeranyo nicyo kbsa ntahomwibeshe

    iki cyegeranyo nicyo kbsa ntahomwibeshe

    muri 2002; England yageze muri 4 za mbere muri mondial

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa