skol
fortebet

Drake yongeye kwitwa umuteramwaku kubera umukinnyi wa PSG yifotoranyije nawe mbere yo kunyagirwa na Lille

Yanditswe: Monday 15, Apr 2019

Sponsored Ad

Umuraperi Drake yongeye kwibasirwa n’abakunzi ba ruhago ku isi bamwita umuteramwaku nyuma yo kwifotoanya na Layvin Kurzawa wa PSG,igatsindwa ibitego 5-1 na Lille mu ijoro ryakeye.

Sponsored Ad

Abafana ba PSG bagize ubwoba ubwo Kurzawa yashyiraga hanze ifoto yifotoje ari kumwe na Drake,none ubwoba bwabo byagaragaye ko bwari bufite ishingiro kuko banyagiwe ibitego 5-1 na Lille kuri iki Cyumweru.

Arsenal yatsinzwe igitego 1-0 na Everton nyuma y’aho Aubameyang yifotoranyije na Drake,Manchester City yatsinzwe na Tottenham igitego 1-0,nyuma y’aho Aguero yifotoranyije na Drake.

Jadon Sancho ukinira Dortmund yifotoranyije na Drake,Bayern ibatsinda ibitego 5-1 ku munsi wakurikiyeho.

Uretse uyu mwaka,Drake yiswe umuteramwaku ubwo mu mwaka ushize yifotoje ari kumwe na Conor McGregor ukina imirwanire ya UFC,bukeye akubitwa na Khabib Nurmagomedov.Muri 2015 Serena Williams yifotoje ari kumwe na Drake,bukeye atsindwa na Roberta Vinci muri US Open.

Kubera uku kuntu Drake yagiye yifotozanya n’ibyamamare bigatsindwa imikino byakinnye nyuma y’aho,byatumye benshi bemeza ko ari umuteramwaku ndetse akwiriye kwirindwa na benshi.



Drake yashinjwe gutera umwaku Manchester City na Arsenal nyuma yo kwifotozanya na ba rutahizamu bazo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa