skol
fortebet

Eden Hazard uherutse kugurwa akayabo na Real Madrid yaguze inzu y’akataraboneka I Madrid [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 16, Aug 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu w’Umubiligi Eden Hazard uheruka kugurwa akayabo ka miliyoni 150 z’amapawundi ava muri Chelsea yerekeza muri Real Madrid,yaguze inzu y’akataraboneka y’umuririmbyi ukomeye wo mu mujyi wa Madrid akayabo ka miliyoni 10 z’amapawundi kashi.

Sponsored Ad

Iyi nzu bise ’Casa de Hazard’ iri mu gace kitwa Plush La Finca gatuwemo n’abakinnyi benshi bakinana mu ikipe ya Real Madrid.

Iyi nzu yashushanyijwe n’icyamamare mu gushashanya ibishushanyo mbonera Joaquin Torres, ifite ibyumba 6 Hazard azabanamo n’umugore we Natacha n’abana babo 3 aribo Yannis, Leo na Samy.

Iyi nzu ifite kandi pisine,icyumba cya sinema,Gym,n’ikibuga cya Tennis mu busatani aho uyu muryango w’uyu mukinnyi uzajya widagadurira.

Eden Hazard yagize akavune kadakanganye ariko gashobora kutazamwerera gukina ufungura La Liga ikipe ye ya Real Madrid izasura Celta Vigo kuri uyu wa Gatandatu.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa