skol
fortebet

Eden Hazard yahaye igisubizo abamubajije ibyerekeye kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid

Yanditswe: Sunday 15, Jul 2018

Sponsored Ad

Kapiteni w’Ububiligi Eden Hazard yamaze gukuraho urujijo ku bibaza ku hazaza he mu ikipe ya Chelsea aho yavuze ko nyuma y’imyaka 6 ayimazemo aricyo gihe kugira ngo ajye gushaka ikindi kintu gishya mu yandi makipe.

Sponsored Ad

Hazard watsinze igitego muri 2-0 batsinze Ubwongereza mu guhatanira umwanya wa 3 mu gikombe cy’isi,yabwiye abanyamakuru ko gusohoka muri Chelsea bishoboka ndetse nimwemerera azerekeza mu ikipe ya Real Madrid ahora arota gukinira.

Yagize ati “Maze imyaka 6 nkinira Chelsea,nagize igikombe cy’isi cyiza ndakeka nicyo gihe cyo guhindura ibintu.Chelsea niyo izafata umwanzuro,ninyemerera gusohoka muzi aho ngomba kwerekeza.Nyuma y’imyaka 6 myiza maze muri Chelsea, ni cyo gihe ngo njye gushaka ikintu gishya.

Hazard yatangake kuva kera ko yifuza kwerekeza muri Real Madrid ndetse nayo iramushaka kugira ngo asimbure Cristiano Ronaldo aho yifuza kumutangaho akayabo ka miliyoni 150 z’amapawundi ndetse mu minsi iri imbere igiye gutangira kuganira na Chelsea FC.

Hazard aracyafitiye Chelsea amasezerano y’imyaka 2 akaba ariyo mpamvu bitoroshye kuba yasohoka Chelsea itabyemeye nubwo we umutima we wamaze kugera I Madrid we na mugenzi we Thibaut Courtois.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa