skol
fortebet

Eden hazard yatangaje abakinnyi 5 yemera kurusha abandi muri Premier League

Yanditswe: Saturday 06, Oct 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu w’Umubiligi ukinira ikipe ya Chelsea,Eden Hazard uhagaze neza mu ikipe ya Chelsea cyane ko amaze gutsinda ibitego 7 mu mikino 7 ya Premier League,yavuze abakinnyi 5 barimo Mo Salah,N’golo Kante,Sergio Aguero,Kevin de Bruyne n’umunyezamu kepa Arrizabalaga ari bo bakinnyi beza kurusha bandi muri Premier League.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Hazard yagiranye na SportBible yavuze ko benshi mu bafana bakunda abakinnyi batsinda ibitego byinshi ariko hari abakinnyi batanu abona bakina umupira mwiza nubwo badatsinda ibitego byinshi.

Yagize ati “Mu Bwongereza hari abakinnyi bo ku rwego rwo hejuru.Aguero ni umwe muri bo,de Bruyne nawe nubwo yavunitse ni umukinnyi mwiza.Mo Salah yarigaragaje cyane umwaka ushize.N’golo Kante ari mu bakinnyi beza bari muri Premier League ndetse n’umunyezamu Kepa ni umwe mu banyezamu beza nubwo akiri muto.”

Hazard yavuze ko we na bagenzi be biteguye gukomeza kwitwara neza mu mikino itandukanye ya shampiyona kugira ngo batware ibikombe uyu mwaka.

Rutahizamu Eden Hazard ari mu bakinnyi Chelsea igomba kwifashisha mu mukino wa shampiyona izakina ku munsi w’ejo na Southampton.




Salah,Kante na Aguero bari mu bakinnyi 5 Hazard yemera ko ari abahanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa