Kabuhariwe Eden Hazard ukinira ikipe ya Chelsea FC yatangaje ko Chelsea niramuka ibuze mu makipe agomba kwitabira UEFA Champions League umwaka utaha atazigera azuyaza azahita ayivamo yerekeze mu yindi aho bivugwa ko ari Real Madrid.
Hazard watangaje mu minsi ishize ko yifuza kuva muri Chelsea akajya muri Real madrid,yahinduye ibitekerezo ubwo iyi kipe yirukanaga umutoza Antonio Conte ikazana Maurizio Sarri wamwijeje kugarura iyi kipe mu makipe ahatanira Premier League.
Hazard yemereye Sarri ko agiye kuguma muri Chelsea amezi 12 ariko igihe cyose iyi kipe itazabasha kugaruka mu makipe 4 ya mbere azahita ayivamo yerekeze mu makipe akomeye muri Espagne amwifuza.
Amasezerano ya Hazard azarangira mu mwaka wa 2020 cyane ko yanze kongera andi aho ategereje kureba ko iyi kipe yagaruka mu makipe 4 ya mbere cyangwa igatwara igikombe cya shampiyona,akabona kuyongera.
Chelsea ishobora gutakaza abakinnyi bayo bakomeye barimo Cesar Azpilicueta, Willian na Pedro mu mwaka utaha kuko amasezerano yabo azarangira muri 2020.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *