skol
fortebet

Eden Hazard yavuze abakinnyi 2 bakwiriye gutwara Ballon D’or ntiyashyiramo Messi na Ronaldo

Yanditswe: Saturday 24, Nov 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Chelsea,Eden Hazard yatangaje ko uyu mwaka adakwiriye guhabwa igihembo cya Ballon d’Or yemeza ko gikwiriye umwe mu bakinnyi 2 barimo Luka Modric na Kylian Mbappe,bitwaye neza kumurusha.

Sponsored Ad

Hazard yabwiye ikinyamakuru RTFB ko nubwo yagize umwaka mwiza,atiha amahirwe yo kwegukana Ballon d’or kuko hari abakinnyi bitwaye neza kumurusha.

Yagize ati “Nubwo nagize umwaka mwiza,sinkwkiriye kwegukana Ballon d’Or.Ndatekereza ko hari abakinnyi bitwaye neza kundushaNavuga Luka Modric nubwo atari kwitwara neza guhera muri Kanama ndetse na Kylian Mbappe.”

Hazard yashyizwe mu bakinnyi 30 bagomba gukurwamo uzegukana iki gihembo ku wa 03 Ukuboza uyu mwaka mu birori bikomeye bizabera mu mujyi wa Paris.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa