skol
fortebet

Eden Hazard yemeye akayabo yahawe na Real Madrid kugira ngo ayerekezemo

Yanditswe: Saturday 23, Mar 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Chelsea FC,Eden Hazard biravugwa ko yamaze kwemera umushahara w’ibihumbi 270 ymerewe n’ikipe ya Real Madrid kugira ngo asange umutoza Zinedine Zidane bakundana cyane.

Sponsored Ad

Eden Hazard wifuza kuva mu ikipe ya Chelsea, biravugwa ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Real Madrid kuyerekezamo akajya ahembwa ibihumbi 270 by’amapawundi ku Cyumweru gusa Chelsea irifuza ko iyi kipe yo muri Espagne igura amasezerano y’umwaka umwe asigaranye akayabo ka miliyoni 100 z’amapawundi.

Hazard ntiyahwemye kwerekana ko akunda ikipe ya Real Madrid ndetse yifuza kuyerekezamo gusa Chelsea yihagazeho nk’ikipe ikomeye yanga kumurekura.

Zidane yavuze ko akunda uyu Mubiligi cyane asaba perezida wa Real Madrid ko amugura arabyanga biba imbarutso yo gusezera muri iyi kipe muri Kamena umwaka ushize.

Zidane uheruka kugaruka mu ikipe ya Real Madrid yahawe ubushobozi bwose ku bijyanye no kwigurira abakinnyi ashaka ariyo mpamvu bishoboka ko ku isonga azahera kuri uyu Mubiligi Hazard.

Ikinyamakuru OK Diario cyavuze ko kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid kuri Eden Hazard biri hafi kuko ngo yamaze kumvikana nayo ibyo yifuza ko bamuha arangije asinya amasezerano y’imyaka 5.

Mu minsi ishize Hazard yatangaje ko gukura abona Zidane mu kibuga byamukundishije umupira ndetse amufata nk’icyitegererezo cye muri ruhago.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa