skol
fortebet

Eliud Kipchoge wamamaye mu gusiganwa muri Marathon yaciye agahigo katigishije isi yose [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 12, Oct 2019

Sponsored Ad

Umunyakenya w’imyaka 33 Eliud Kipchoge ari kuvugwa mu bitangazamakuru hafi ya byose byo ku isi nyuma yo gukora agahigo ko kwiruka Marathon [ibirometero 42] mu gihe kingana n’isaha 1 iminota 59 n’amasegonda 40 mu irushanwa ryari ryateguwe na kompanyi ya INEOS mu mujyi wa Vienna muri Austria.

Sponsored Ad

Eliud Kipchoge wari usanzwe ufite agahigo ko gusiganwa muri Marathon ndetse watwaye umudali wa zahabu mu mikino Olimpike yabereye I Rio mu mwaka wa 2016,yakoze agahigo ko kuba umuntu wa mbere kuva isi yaremwa urangije Marathon yuzuye akoresheje igihe kiri munsi y’amasaha 2.

Biratangaje cyane,niyo mpamvu buri kinyamakuru cyose gikomeye ku isi cyanditse izina Kipchoge kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo kurangiza iri siganwa ahagaze neza.Muri iki gihe yakoresheje cya 1:59:40 ni ukuvuga ko buri kilometer yagikoreshemo iminota 2 n’amasegonda 50.

Kipchoge akimara gukora amateka yagize ati “Meze neza.Bisabye imyaka 65 kugira ngo undi muntu akore agahigo muri iyi siporo.Nyuma y’agahigo ka Roger Bannister,nishimiye kuba nkoze akandi gahigo ko kuba umuntu wa mbere ku isi urangije Marathon munsi y’amasaha 2.Nyuma yanjye ndabizi abandi bazabikora.”

Eliud yishimiwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Chris Froome,Victor Wanyama,Mark Cavendish n’abandi benshi bakunda umukino wa Marathon[ Athletics].

Nyuma yo gukora aya mateka Eliud yasigiye inama abantu igira iti "Umubiri wawe nukubwira ko bidashoboka,jya wisekera nurangiza ukomeze urugendo."



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa