skol
fortebet

Emery Bayisenge uri mu Rwanda mu kiruhuko aragaragaza zimwe mu mbogamizi yahuye nazo akigera muri Maroc

Yanditswe: Tuesday 10, Jan 2017

Sponsored Ad

Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira ikipe ya KAC Kenitra yo muri Maroc ubu uri mu Rwanda mu kiruhuko, Emery Bayisenge avuga ko akigera muri Maroc hari byinshi byamugoye harimo kwisanga mu irindi tsinda ry’abakinnyi ataramenyereye, gukina muri shampiyona mpuzamahanga avuye kuyo hasi n’ibindi, gusa avuga ko ubu byakemutse yamenyereye.
Umwaka ushize wa 2016, tariki ya 22 Kanama nibwo Emery Bayisenge yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka itatu ndetse ahita atangira no kuyikinira. (...)

Sponsored Ad

Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira ikipe ya KAC Kenitra yo muri Maroc ubu uri mu Rwanda mu kiruhuko, Emery Bayisenge avuga ko akigera muri Maroc hari byinshi byamugoye harimo kwisanga mu irindi tsinda ry’abakinnyi ataramenyereye, gukina muri shampiyona mpuzamahanga avuye kuyo hasi n’ibindi, gusa avuga ko ubu byakemutse yamenyereye.

Umwaka ushize wa 2016, tariki ya 22 Kanama nibwo Emery Bayisenge yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka itatu ndetse ahita atangira no kuyikinira.

Nyuma kugera mu Rwanda, Emery Bayisenge arimo gukorera imyitozo mu ikipe ya APR FC yahozemo mbere, mu kiganiro yagiranye na Umuryango.rw, yadutangarije ko yaje mu Rwanda mu kiruhuko, ndetse anagaruka kuri zimwe mu mbogamizi yahuye nazo akigera muri Maroc.


Emery nyuma yo gusinyira Kenitra yarayikiniye anayitsindira igitego

Yagize ati" ndi mu Rwanda naje mu kiruhuko, birumvikana iyo uhinduye agace byanze bikunze aho ugiye hari ibigomba kugutonda, ku giti cyanjye ikintu cyantonze cyane harimo kwisanga mu itsinda ry’abakinnyi tutari tumenyeranye nari mbonye bwa mbere, kuba naringiye gukina muri shampiyona mpuzamahanga bwa mbere, imyitwarire y’ikipe ntamenyereye n’ibindi bintu byinshi bigora umuntu ariko byose biramerwa ubu ntakibazo."

Emery yakomeje avuga ko amahirwe no gukora cyane biri mu byamufashije kwitwara neza no kubona umwanya ubanzamo mu kibuga hariya muri Maroc dore ko ubu ku mwanya we ari we mahitamo ya mbere y’umutoza.

Yagize ati"navuga ko ari ugukora cyane ndetse nkagira n’amahirwe, kuko iyo ukoze cyane ukagira n’amahirwe byanze bikunze bibyara ikintu kizima. "

Emery Bayisenge muri iyi minsi ari mu Rwanda mu kiruhuko, akaba avuga ko atazi igihe azasubirira muri Maroc ariko ngo isaha n’isaha yagenda, ikipe ye ikaba yararangije igice cya mbere cya shampiyona iri ku mwanya wa 14.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa